Burera: Bashoje irushanwa “Spaz Cup” basaba ubuyobozi na FERWAFA inkunga

Irushanwa ry’umupira w’amaguru ryiswe “Spaz Cup” ryari rimaze igihe kibarirwa mu mezi abiri ribera mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, ryashojwe ku wa gatandatu tariki ya 17/01/2015, ikipe yitwa Muhabura FC ari yo itwaye igikombe.

Iri rushanwa ryari rigamije gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ryitabiriwe n’amakipe atandatu yo se yo mu Murenge wa Cyanika. Umukino wa nyuma w’iryo rushanwa wahuje amakipe ya Muhabura FC na Full Boys FC.

Uwo mukino wamaze igihe kirenga amasaha abiri kubera ko wagiye uhagaragara bitewe n’ivunika ry’abakinnyi ndetse no kuba umupira bakinaga waraheze mu giti ugakurwamo nyuma y’iminota nk’itanu nta n’undi bafite, warangiye ari ibitego 2 bya Muhabura FC kuri 1 cya Full Boys FC.

Muhabura FC ishyikirizwa igikombe yatsindiye.
Muhabura FC ishyikirizwa igikombe yatsindiye.

Muhabura FC yahawe igikombe cyiyongeraho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40, naho Full Boys yo ihabwa igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30.

Iri rushanwa ryateguwe n’abantu bishyize hamwe bakorera mu Murenge wa Cyanika bakuriwe na Patrick Singuranayo bakunze kwita “Spaz”. Uyu musore avuga ko bateguye iryo rushanwa mu rwego kudagadura urubyiruko mu gihe cy’ibiruhuko, barukangurira kwirinda ibiyobyabwenge.

Agira ati “Hano duturiye umupaka (uhuza u Rwanda na Uganda) ni hantu haturuka ibiyobyabwenge cyane kandi byinshi. Mu kiruhuko ntabwo abanyeshuri baba bafite icyo bakora, usanga bagiye muri ibyo biyobyabwenge…Tugerageza gukusanya amakipe yo muri kano gace, dukora inama kugira ngo dukore irushanwa hanyuma bakine noneho abantu bajye babona icyo bahugiraho (occupation).”

Akomeza avuga ko bafite intumbero ko iryo rushanwa ryajya riba gatatu mu mwaka, cyane cyane mu gihe cy’ibiruhuko.

Singurayo avuga ko babonye inkunga irushanwa batangije ryakwaguka rikagirira akamaro urubyiruko.
Singurayo avuga ko babonye inkunga irushanwa batangije ryakwaguka rikagirira akamaro urubyiruko.

Singuranayo avuga ko “Spaz Cup” yari ifite ingengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 135 gusa. Ngo ayo mafaranga nayo yaturutse mu makipe ndetse n’abandi bantu bakunda umupira w’amaguru bo mu Murenge wa Cyanika. Ngo ntawundi muterankunga bari bafite.

Buri kipe yitabiriye irushanwa yatanze umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10. Abandi nabo bagenda batanga uko bifite.

Singuranayo akomeza asaba ubuyobozi: baba abashinzwe urubyiruko, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ndetse n’abandi bakunda umupira w’amaguru muri rusange kubatera inkunga kugira ngo iryo rushanwa batangije rizagire imbaraga kuko rifitiye akamaro gakomeye urubyiruko.

Agira ati “Ahangaha ku kibuga iyo abakinnyi bakina nibwo izo za Rayon Sports, za APR FC, ziza zikabona abakinnyi baba barabuze abahirwe ariko bazi gukina…(bityo) bakamenyekana. Nibadufasha rero tukabona inkunga, tuzategura ibintu binini cyane kurusha ibingibi. Bizateza Sport imbere kuko abana bazi gukina bazabasha kubona amakipe no kugaragaza ubuhanga bwabo”.

Buri mukino wahuzaga abantu babarirwa mu bihumbi baje kwihera amaso.
Buri mukino wahuzaga abantu babarirwa mu bihumbi baje kwihera amaso.

Akomeza avuga kandi ko n’ubutumwa butandukanye buzajya butangirwa muri iryo rushanwa buzajya bugera kuri benshi kuko abatuye muri ako gace bakunda umupira w’amaguru cyane.

Irushanwa ry’umupira w’amaguru ryiswe “Spaz Cup” ryabaga mu mpera z’icyumweru. Kuva ryatangira mu kwezi kwa 11/2014, abantu babaga ari benshi baje kureba umukino w’amakipe yabaga ari gukina.

Iyo mikino yaberaga ku kibuga cy’umupira w’amaguru kiri mu Murenge wa Cyanika muri santere ya Kidaho.

Buri mukino wabaga wasanga abantu baje kuwureba babarirwa mu bihumbi bigaraga ko imikino ari kimwe mu bikorwa bihuza abantu benshi ku buryo cyanyuzwamo ubutumwa bukagera ku bantu benshi mu gihe gito.

Umukino wa nyuma wahuje Muhabura FC (yambaye umweru) na Full Boys (yambaye umuhondo) wagaragayemo ishyaka ryinshi ku makipe yombi.
Umukino wa nyuma wahuje Muhabura FC (yambaye umweru) na Full Boys (yambaye umuhondo) wagaragayemo ishyaka ryinshi ku makipe yombi.

Amakipe yitabiriye “Spaz Cup”:

1. Muhabura FC
2. Full Boys FC
3. Batayo ya 89 ikorera mu Murenge wa Cyanika
4. Unity FC
5. St Paul FC
6. Kashinge

Iyo igitego cyinjiraga abafana bahitaga bajya mu kibuga bacyishimira.
Iyo igitego cyinjiraga abafana bahitaga bajya mu kibuga bacyishimira.
Umupira waheze mu giti ukurwamo hashize iminota nk'itanu umukino wahagaze.
Umupira waheze mu giti ukurwamo hashize iminota nk’itanu umukino wahagaze.
Abana bamwe buriraga ibiti kugira ngo bakurikirane umukino neza.
Abana bamwe buriraga ibiti kugira ngo bakurikirane umukino neza.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ikigitekerezo ni cyiza cyane rwose njye ndabikunze cyane. ahubwo nagiranti ababishyinzwe bagakwiye gufasha aba bana kuko bafite akazoza.

emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka