Bimwe mu bihano byari byafatiwe ikipe ya Rayon Sport byagabanyijwe

Ibihano byari byafatiwe ikipe ya Rayon Sport kubera imvururu zabaye kuri Stade Amahoro nyuma y’umukino wari wahuje iyo kipe na AS Kigali tariki 20/4/2014, byagabanyijwe nyuma y’aho ubuyobozi bw’iyo kipe bufashe icyemezo cyo kujurira kuko bwavugaga ko butemera ibyo bihano.

Nyuma y’izo mvururu, akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kari kemeje ko Rayon Sport ihanishwa kuzakina umukino wa shampiyona na Musanze FC ari nta bafana kandi ibyo Rayon Sport yarabyemeye ndetse kuri kuri icyi cyumweru yakinnye idafite abafana ku Mumena.

Luc Eymael, umutoza wa Rayon Sport na Gakwaya Olivier Umunyamabanga wayo ntabwo bigeze bemera ibihano bahawe.
Luc Eymael, umutoza wa Rayon Sport na Gakwaya Olivier Umunyamabanga wayo ntabwo bigeze bemera ibihano bahawe.

Ariko ibihano by’uko umutoza wa Rayon Sport Luc Eymael, Umunyamabanga wa Rayon Sport Gakwaya Olivier na Muhamwenimana Claude, Umuyobizi w’abafana b’iyo kipe , bazamara imyaka ibiri badakandagira ku kibuga cy’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 kuri Muhawenimana na Gakwaya, n’ibihumbi 200 kuri Eymael, barabyanze.

Ikindi gihano banze ni icyahawe umukinnyi Amissi Cedric cyo kumara amezi atandatu adakina umupira w’amaguru mu Rwanda n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50.

Amissi Cedric ushinjwa gukubita umusifuzi Munyanziza Gervais ( bari kumwe muri iyi foto), yanahishijwe kumara amaze atandatu adakina umupira w'amaguru mu Rwanda kandi byagumyeho.
Amissi Cedric ushinjwa gukubita umusifuzi Munyanziza Gervais ( bari kumwe muri iyi foto), yanahishijwe kumara amaze atandatu adakina umupira w’amaguru mu Rwanda kandi byagumyeho.

Nyuma yo kujuririra ibyo byemezo, akanama gashinzwe ubujurire muri FERWAFA karateranye gasuzuma uko ba byirubwite bisobanuye ndetse n’ingingo bashingiyeho bajurira, maze kemeza ko, ibihano bya Gakwaya Olivier biva ku myaka ibiri ategera ku kibuga, biba imikino umunani ndetse n’ihazabu iva ku mafaranga ibihumbi 500, biba ibihumbi 200.

Ibihano by’umutoza Luc Eymael, byavuye ku myaka ibiri adatoza, biba imikino umunani, ariko ihazabu yakomeje kuba amafaranga ibihumbi 200.

Luc Eymael, umubiligi utoza Rayon Sport ibihano byavuye ku myaka ibiri biba imikino umunani.
Luc Eymael, umubiligi utoza Rayon Sport ibihano byavuye ku myaka ibiri biba imikino umunani.

Ibihano byari byafatiwe Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sport mu Rwanda byo kumara imyaka ibiri atagera ku kibuga n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500, ntabwo byahindutse kuko we atabashije kwitaba ubwo yatumizwaga na FERWAFA kuko yari mu maboko ya polisi akurikiranyweho imvururu zari zabaye kuri Stade.

Gusa nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaze afunzwe we n’abandi bafana na Rayon Sport 11, yaje kugirwa umwere arafungurwa we n’abo bafana bandi, ariko bo bategekwa kujya bitaba ubutabera kuko hari ibyo bazakomeza gusobanura mu gihe hakiri irindi perereza rikorwa.

Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sport (wambeye umukara) we ku bihano yahawe ntacyahindutseho.
Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sport (wambeye umukara) we ku bihano yahawe ntacyahindutseho.

Ku bijyanye n’ibihano bya Amissi Cedric, umukinnyi wa Rayon Sport wahanishijwe kumara amezi atandatu adakina umupira w’amaguru n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50, byagumyeho kuko FERWAFA itemeye ubujurire bwe kuko ngo bwatanzwe n’Umunyamabanga wa Rayon Sport kandi ngo ntabwo yagaragaje icyemeza ko ari nyirubwite wari wamutumye.

Ubwo abari bahawe ibihano bitabaga kuri FERWAFA ndetse n’igihe cyo kujurira, uwo mukinnyi yari yagiye gukinira ikipe y’igihugu cye cy’u Burundi ndetse n’ubu akaba ataragaruka mu Rwanda.

Byose byakomotse ku mukino Rayon Sport yanganyije na AS Kigali 1-1 ariko ntiyishimira imisifurire.
Byose byakomotse ku mukino Rayon Sport yanganyije na AS Kigali 1-1 ariko ntiyishimira imisifurire.

Komisiyo y’ubujurire muri FERWAFA iyobowe na Itamwa Mahame Emmanuel, ubwo yashyiraga ahagaragara ibyo byemezo binaboneka ku rubuga rwa interineti rwa FERWAFA, yavuze ko ibyo byemezo ari ntakuka, bitajururirwa bwa kabiri.

Rayon Sport yarangije shampiyona iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 61, irushashwa amanota abiri na APR FC yegukanye igikombe cyayo cya 14 ku cyumweru tariki ya 4/5/2014.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka