Bayern Munich yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma imaze kwandagaza FC Barcelone

Kuri uyu wa gatatu tariki 1/5/2013, Bayern Munich yabonye itike yo kwerekeza i Wembley ku mukino wa nyuma wa ‘UEFA Champions League’, nyuma yo gusezerera FC Barcelone iyitsinze ibitego 7-0 mu mikino ibiri.

Bayern Munich isanze ku mukino wa nyuma mukeba wayo Borussia Dortmund nayo yo mu Budage, ikaba ku wa kabiri tariki 30/04/2013 yari yasezereye Real Madrid yo muri Espagne nayo iyitsinze ibitego 4-3 mu mikino ibiri.

Ibyishimo by'abakinnyi ba Bayern.
Ibyishimo by’abakinnyi ba Bayern.

Nyuma y’imikino ibanza ya ½ cy’irangiza, aho Bayern yari yatsinze Barcelona ibitego 4-0, naho Borussia igatsi da Real ibitego 4-1, benshi n’ubundi bari bamaze kwemeza ko umukino wa nyuma uzakinwa n’amakipe yo mu Budage, ariko nta watekerezaga ko Bayern yatsindira FC Barcelone ibitego 3-0 i Nou Camp kwa Barcelone, kandi yashakaga gutsinda ikaba yakomeza ku mukino wa nyuma.

Nyuma y’aho Kizigenza wa Barcelone Lionel Messi yari yicaye ku ntebe y’abasimbura kubera imvune, ndetse akaba atigeze akina uwo mukino warebwa n’abafana basaga ibihumbi 90, Bayern yakinanye ubwisanzure igasatira na FC Barcelone nayo igasatira.

Lionel Messi ntiyigeze akandagira mu kibuga muri uwo mukino.
Lionel Messi ntiyigeze akandagira mu kibuga muri uwo mukino.

Igice cya kabiri nicyo cyagaragayemo impinduka, ubwo ku munota wa 49 Arjen Roben yatsindaga igitego cyiza nyuma yo gucenga ba myugariro ba Barcelona.

Bayern itarigeze igira ubwoba bwa Barcelona nk’uko byari bikunze kugendekera ayandi makipe, yakomeje gusatira, maze igitutu bakomeje kotsa Barcelona gituma myugariro wayo Gerard Pique yitsinda igitego ku munota wa 72, mbere gato y’uko ku munota wa 76 Thomas Muller ashyiramo icya gatatu ari nako umukino waje kurangira.

Pique amaze kwitsinda igitego.
Pique amaze kwitsinda igitego.

Bwa mbere mu mateke y’umupira w’amaguru amakipe abiri yo mu Budage agiye guhurira ku mukino wa nyuma wa ‘Champions League’, aho Bayern ishaka igikombe nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma inshuro eshatu mu myaka ine, ikaba yaratsinzwe na Inter Milan ndetse na Chelsea umwaka ushize.

Bayern iheruka kwegukana igikombe cya ‘Champions League mu myaka 12 ishize, ntabwo ariko izoroherwa na mukeba wayo Borussia Dortmund kuko nayo yagaragaje ubudahangarwa.

Pique, Villa na Fabregas ntibinyumvisha ukuntu basezerewe.
Pique, Villa na Fabregas ntibinyumvisha ukuntu basezerewe.

Uretse kuba yaranyuze mu nzira ikomeye igasezerera na Real Madrid kandi iyirusha, Borussia inakunze guhangana na Bayern Munich muri shampiyona ndetse n’ibindi bikombe bikinirwa mu Budage. Umwaka ushize Borussia yegukanye igikombe cya shampiyona icyambuye Bayern, ariko nayo uyu mwaka iracyisubiza.

Umukino wa nyuma wa ‘EUFA Champions League’ uzabera kuri Stade wembley i London mu Bwongereza tariki 25/05/2013.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nyuma yo kwandagaza andi ma kipe nayo barayandagaje gusa bimaze kugaragara yuko barca igendera kuri messi gusa nibashake abandi bataka naho kwizera messi ntibihagije gusa birarenze kubona ikipe nka barca itsindwa akayabo kibitego 7kuri 0 gusa ndishimye cyane kubona amakipe yibihangange na bakinnyi bayo messi na ronaldo bataha barira nibatahe nayo mubwongereza yavuyemo kandi congratulation kubadage bose nabafana bose bakunda amakipe yo mubudage urugendo rwizaaaaaa rugana i wembley

Iyamuremye patrick yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka