Bamwe mu bakinnyi ba Nyanza City Veterans bagiranye ubushyamirane bava i Burundi

Mu rugendo ikipe ya Nyanza City Veterans yagiriye mu gihugu cy’u Burundi tariki 17/11/2012, bamwe bavuyeyo barwaniye mu modoka ngo kubera ubusinzi. Iyo kipe yari igiye gukina umukino wa gicuti na bagenzi babo b’Abarundi.

Amakuru aturuka mu buyobozi rwagati bw’iyi kipe avuga ko mu nzira bava mu gihugu cy’u Burundi bamwe muri bagenzi babo bakomaguranye ariko havamo bamwe bamaganira kure iyo mirwano.

Umwe muri bo dukesha iyi nkuru atangaza ko abarwanye batangiye kugirana umwuka mubi bakiri mu gihugu cy’u Burundi ahitwa kuri SAGA PLAGE ubwo imodoka yagombaga kuhabasaga ngo ibagarure mu Rwanda yasanze bamwe bahari abandi badahari bibereye hirya no hino mu mujyi wa Bujumbura banywa abandi bagura ibikoresho byo gutahana mu ngo zabo.

Ngo bamwe mu bageze ku modoka mbere ariko bafite isindwe bategereje bagenzi babo bijujuta bakananyuzamo bakabatuka babashinja ko nta gahunda bagira.

Kera kabaye barashyize baraza ariko baza badandabirana kubera inzoga n’uko abo basanze mu modoka batangira kubatuka mu buryo bweruye babashinja ko batinze kubageraho nk’uko umwe mu bageze muri iyo modoka mbere ategereje bagenzi be abihamya.

Kuva aho iyo modoka yabavanye baje bashyamiranye bagerageza gushaka kurwana byeruye bakabakiza ariko ntibanyurwe ngo kuko bagaragazaga isindwe. Abari bafitanye ubushyamirane bashakaga kurwana barimo uwitwa Ishimwe Ezekiel, Murekezi Olivier na Ndayishimiye Dieudonnee.

Umwuka mubi w’ubushyamirane watangiye hagati ya Ishimwe na Murekezi Olivier bashatse kurwana Ndayishimiye Dieudonnee arabakiza maze nawe abayinjiye muri iyo rwaserera.

Murekezi Olivier byagaragaraga ko afite uburakari bwinshi bamwamuruye kuri Ishimwe ashaka kumukubita maze amuvaho yadukira uwitwa Dieudonnee.

Bamwe mu bagize Nyanza City Veterans.
Bamwe mu bagize Nyanza City Veterans.

Nk’uko tubikesha abari muri iyo modoka yavaga mu gihugu cy’u Burundi yerekeza mu Rwanda ngo bageraga mu ikorosi bagashaka kurwana bakabakiza bagera mu rindi nabwo imirwano bakongera bakayubura ariko nabwo bakabakiza kugeza ubwo bageze mu Kanyaru bagifitanye amakimbirane.

Icyo impande zagiranye amakimbirane zibivugaho

Tuvugana na Ishimwe Ezekiel bivugwa ko yaba yaragaragaye muri ayo makimbirane yahakanye ko atigeze abaho abyita ibihuha. Yakomeje avuga ko aho bari bari mu gihugu cy’u Burundi bahagiriye ibihe byiza ndetse bakagaruka amahoro nta bushyamirane bubaye hagati yabo.

Ndayishimiye Dieudonnee ku murongo wa telefoni ye igendanwa we yemeje ko ayo makimbirane yabayeho mu nzira bagaruka mu Rwanda bitandukanye n’ibyo mugenzi we yavuze.

Yagize ati: “Ibibazo byo byarabaye ariko abo twari kumwe bagerageje kugikemura turinda tugera ku Kanyaru byakemutse”. Ndayishimiye Dieudone yatangaje ko yiteguye no kuba yakurikirana kurega mugenzi we Murekezi Olivier bari kumwe muri iyo modoka.

Gakumba Claude umwe mu bari muri iyo modoka yagize ati: “ Njye nabonye nta gikuba cyacitse, twari twagiye neza, dutera umupira, turanganya, turasabana, mu gutaha abantu baratongana bisanzwe! Sinzi impamvu haba hari uwaba yabikomeje!”

Ubwo twandikaga iyi nkuru Murekezi Olivier telefoni ye ntiyabashaga gucamo kugira nawe agire icyo abivugaho kimwe na bagenzi be bivugwa ko bahuriye muri ubwo bushyamirane.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Ntakidasanzwe cyabaye ahubwo umuntu yagaya injajwa yatanze amagambo uretse ko turi munzira yo kumumenya

KOBE yanditse ku itariki ya: 26-11-2012  →  Musubize

Biriya babyita isebanyabuhanga,mu rwego rwo gusenya ikipe. kuko ibyishimo bya bamwe ar’agahinda kubanzi babo
Ese niyo abantu barwana bapfa gusuzugurana cg ubwumvikane buke kumpamvu runaka,utanyuzwe ntiyitabaza
polisi? cg urukiko ? niba ntawatanze ikirego akagitanga
mu binyamakuru,n’uko aba afite gahunda

Mabasco yanditse ku itariki ya: 24-11-2012  →  Musubize

Kuva Ishimwe na Sagihobe aribo bireba nta gitangaza kirimo,gusa mbabajwe na DD Kinyata kko numugabo Integre,ariko ibyo yakoraga kwari ugukemura amakimbirane.
Eh,twiyubahe wana.

Koraneza yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Biteye isoni kuba Olivier Murekezi-Sagihobe ufite inshingano z’uburezi mu ishuri ryisumbuye rya ESPANYA ari we uvugwaho ubusinzi no kurwana!Bibaye ari ukuri byaba ari akumiro.Akariro gake na feri!

Mpanuro yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Birababaje kubona umuntu wumugabo mvuze umugabo kuberako iriya kipe niyabantu bakuru kandi bazi icyo bakora, birababaje rero kubona hakiriho abantu bakuru binjajwa!!nkumuntu wagiye gutanga amakuru nkaya ntabwo yarakwiye kuba muri societe nyarwanda nugutesha agaciro abantu, kandi iriya kipe njye nayibayemo igihe kirekire nubwo ntakihaba ndayikunda kandi ndayizirikana!!ariko nasabaga ubuyobozi bwiriya kipe ko bakurikirana abatanze amakuru nkariya ko bakurikiranwa ubundi bakirukanwa ntabwo iriya kipe ariyingegera!!abagabo bayibamo bariyubaha, gushwana ntaho bitaba kandi ndumva ntawahakomerekeye ngo igikuba gicike!!aharabantu ntihabura urunuturuntu!!ese wowe watanze ayamakuru uri shyashya ra cg nejo nushwana numugore uzabishyira kurubuga?genda ahari wibwiye ko wasebeje abantu kandi araho wajyaga ukorera sport kandi ndababwiza ukuri uwo muntu muzamumenya njye nzababwira izina rye bidatinze!!

Xman yanditse ku itariki ya: 22-11-2012  →  Musubize

Birababaje kubona umuntu wumugabo mvuze umugabo kuberako iriya kipe niyabantu bakuru kandi bazi icyo bakora, birababaje rero kubona hakiriho abantu bakuru binjajwa!!nkumuntu wagiye gutanga amakuru nkaya ntabwo yarakwiye kuba muri societe nyarwanda nugutesha agaciro abantu, kandi iriya kipe njye nayibayemo igihe kirekire nubwo ntakihaba ndayikunda kandi ndayizirikana!!ariko nasabaga ubuyobozi bwiriya kipe ko bakurikirana abatanze amakuru nkariya ko bakurikiranwa ubundi bakirukanwa ntabwo iriya kipe ariyingegera!!abagabo bayibamo bariyubaha, gushwana ntaho bitaba kandi ndumva ntawahakomerekeye ngo igikuba gicike!!aharabantu ntihabura urunuturuntu!!ese wowe watanze ayamakuru uri shyashya ra cg nejo nushwana numugore uzabishyira kurubuga?genda ahari wibwiye ko wasebeje abantu kandi araho wajyaga ukorera sport kandi ndababwiza ukuri uwo muntu muzamumenya njye nzababwira izina rye bidatinze!!

yanditse ku itariki ya: 22-11-2012  →  Musubize

Sha mwagiye mwandika ibyubaka urumwa ngo abantu barwanye ukandi wowe uragirango tuzakwandike ibyo ukora sawa gusa nuko abarebwa niki kibazo bose barahuye baraganira nandika ibi Dieudonne arikumwe na Olivier bari gusangira Please Ntugakunde byacitse

Nshimyumukiza yanditse ku itariki ya: 22-11-2012  →  Musubize

Umva, njye ndi i Nyanza muri ILPD, ibyiyo kipe ndabizi rwose nubwo mpazeyo igihe gito, match nkebyiri nabonye iyo kipe ikina buri gihe ntihaburaga kubaho abashamirana, ubwa mbere byajya gukinira i huye hari abarwanye, mu minsi ishize bari gukina match izi zo kwizizihiza isabukuru ya FPR, uwitwa ngo ni coach yasatse kurwana nabafanaga icyo gihe, ubwo rero urumva ko abagize iyo kipe nta gaciro biha ubwabo nubwo bwose harimo abantu bakuze bakagombye gutanga inama kubana bakiri bato nka CYUMA ukinira iyo kipe.

rwanda yanditse ku itariki ya: 21-11-2012  →  Musubize

Ubundi uwanditse iyi nkuru yaragamije iki?

Romeo yanditse ku itariki ya: 21-11-2012  →  Musubize

Oya iyi nkuru irimo ibirungo byinshi byatuma umuntu ururidwa rwose, iyi modoka iva Bujumbura nari nyirimo, icyambere ntabantu bari basinze badandabira, icyakabari ntabwo abantu barwanye, Icyabayeho ni uko hari abatinze kugera kumodoka bagakerereza ihaguruka ryayo, bikababaza abarimo kuko harimo nabandi bagenzi tutari duhuje gahunda babazwa icyatumye batinda ntibasubize muburyo buri bwo hakabaho guterana amagambo naho ibyo gusinda no kurwana ntabyabayeho.

Aime yanditse ku itariki ya: 21-11-2012  →  Musubize

“ Njye nabonye nta gikuba cyacitse, twari twagiye neza, dutera umupira, turanganya, turasabana, mu gutaha abantu baratongana bisanzwe! Sinzi impamvu haba hari uwaba yabikomeje"

Ha ha ha! nta gutongana bisanzwe bibaho mu bantu kuko byose bibyara amakimbirane n’urwango rukomeye kuko burya impamvu ingana ururo. Ubutaha iyi kipe niyongera gusohoka ikagira aho ijya izajye yirinda rwaserera n’intonganya. Ese ubundi abakinnyi ko b’ikipe imwe ko bubahana batongana bate? Munsubize!

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

ikibabaje uwo bavuga ko nakubise ISHIMWE SINIGEZE MUGERAHO.ESE UMUNTU AKIZA UWO BATAKUBISE? ikindi nuko telephone yanjye itigeze ivaho narimwe? naho ankorera harazwi,kandi jye ntawe nziko dufitanye ikibazo.aho ntaha,aho nkorera,nta mu nye Nyanza utahazi.ntawe nigeze nima agaciro ko kubonana nawe, haba mu buzima bwanjye bwite,haba no buzima busanzwe kuko ndi umunyarwanda nkabandi bose.uwangira inana cyangwa uwo nayigira.ndabashimira kandi murakoze Imana ibahe imugisha itagabanyije. mbaragije urukundo. IMAMA IBARINDE

Olivier MUREKEZI yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka