Amavubi makuru yatsinzwe 2-0, amato atsindwa 1-0

Amakipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yaraye atsinzwe mu mikini ibiri yakinnye ku cyumweru tariki ya 08/09/2013 i Cotonou muri Benin n’i Nice mu Bufaransa. Ikipe nkuru yatsinzwe ibitego 2 ku busa mu mukino gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi 2014, naho ikipe y’abari munsi y’imyaka 20 itsindwa na Canada 1-0 mu mikino ihuza ibihugu bikoreresha ururimi rw’Igifaransa.

Aya makipe yombi yakiniye imikino yayo ku cyumweru tariki ya 08/9/2013, akina ku masaha yenda kuba amwe, yose anagira umusaruro wo gutsindwa.

Aha u Rwanda na Canada bari bahanganye
Aha u Rwanda na Canada bari bahanganye

N’ubwo ikipe y’u Rwanda yagiye gukina muri Benin yaramaze kubura itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi, umutoza wayo Eric Nshimiyimana yavuye mu Rwanda afite intego zo kwitwara neza akahavana intsinzi n’ishema ry’u Rwanda gusa.

Ibyo ntabwo byamworoheye ariko kuko Benin, nayo yamaze kubura iyo tike, yatsinze ibitego 2-0 hakiri kare. Ku munota wa 37 gusa uwitwa Mickael Pote yari amaze kubona igitego cya mbere cya Benin.

Guhagarara nabi kwaranze ba myugariro b’u Rwanda byaje no gutuma bBello Babatunde wa Benin abatsinda igitego cya kabiri ku munota wa 54, ari nako umukino waje kurangira.
Ibyo bivuze ko u Rwanda rurangije imikino yo mu itsinda rya munani ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri, mu gihe Algeria iriyo iriyoboye ari nayo kipe imwe rukumbi yabashije kuzamuka, ikazakina icyiciro cya nyuma cy’amajonjora yo kujya mu gikmbe cy’isi.

Ngiyo ikipe y'u Rwanda U20 yatsinzwe na Canada
Ngiyo ikipe y’u Rwanda U20 yatsinzwe na Canada

Ubwo ikipe nkuru Amavubi yatsindirwaga muri Benin, barumuna babo nabo batsindirwaga mu Bufaransa na Canada, mu mukino wayo wa mbere mu mikino irimo guhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ibera mu mugi wa Nice.

Canada yari yatsinzwe ibitego 4-1 mu mukino wayo wa mbere muri iryo tsinda, yitwaye neza imbere y’u Rwanda itsinda igitego 1-0 cyatsinzwe n’uwitwa Anthony Osorio ku munota wa 38 w’igice cya mbere.
Ikipe y’u Rwanda yakinnye neza igice cya kabiri, ariko amahirwe yo kwinjiza igitego mu izamu akomeza kuba makeya.

Umutoza w’Amavubi U20 Richard Tardy, yavuze ko gutsindwa byatewe no gutakaza imbaraga mu gice cya mbere, abakinnyi be bakaba bagendeye cyane ku muvuduko n’igitutu bya Canada. Umutoza Tardy ariko ashima uko ikipe ye yitwaye mu gice cya kabiri, akaba avuga ko bimuha icyizere cy’uko ashobora kwitwara neza mu mukino wa kabiri u Rwanda ruzakina ’Ubufaransa kuri uyu wa kabiri tariki ya 10/9/2013 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Kugeza ubu itsinda rya kane u Rwanda ruherereyemo riyobowe n’Ubufaransa n’amanota 3 bunganya na Canada, naho u Rwanda na Congo Brazzaville zikaza inyuma nta nota na rimwe zirabona.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka