Amavubi;Abakinnyi 23 bitegura Libya bahamagawe

Umutoza w’Amavubi Johnny McKinstry yahamagaye abakinnyi 23 bagomba kwitegura umukino uzahuza Amavubi na Libya taliki 13/11/2015.

Kuri uyu wa mbere,umutoza w’Amavubi yamaze guhamagara abakinnyi 23 bagomba gutangira umwiherero w’ikipe y’igihugu,mu rwego rwo kwitegura umukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya mu mwaka wa 2018.

Emery Bayisenge yongeye guhamagarwa
Emery Bayisenge yongeye guhamagarwa

Abakina hanze bahamagawe ni Haruna Niyonzima (Yanga-Tanzania), Rushenguziminega Quentin (Lausanne Sport-Suisse), Nirisarike Salomon (St Trond-u Bubiligi), Sibomana Abouba (Gor Mahia-Kenya) na Mugiraneza Jean Baptiste (Azam-Tanzania).

Salomon Nirisalike ukina muri St Trond nawe yahamagawe
Salomon Nirisalike ukina muri St Trond nawe yahamagawe
Rushenguziminega yongeye guhamagarwa
Rushenguziminega yongeye guhamagarwa

Urutonde rurambuye

Abanyezamu: Eric Ndayishimiye (Rayon) , Olivier Kwizera (APR) na Ndoli Jean Claude (APR Fc)

Abakina inyuma: Michel Rusheshangoga (APR), Fitina Omborenga (Kiyovu), Abouba Sibomana (Gor Mahia, Kenya), Celestin Ndayishimiye (Mukura VS), Abdul Rwatubyaye (APR), Salomon Nirisarike (Sint Truiden, Belgium), Faustin Usengimana (APR), Emery Bayisenge (APR Fc)

Abakina hagati: Jean Baptiste Mugiraneza (Azam, Tanzania), Yannick Mukunzi (APR), Djihad Bizimana (APR), Muhire Kevin (Rayon Sports), Haruna Niyonzima (Young Africans, Tanzania), Hegman Ngomirakiza (Police), Jean Claude Iranzi (APR), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Jacques Tuyisenge (Police)

Ba rutahizamu: Quentin Rushenguziminega (Lausanne Sport, Swiss), Isaie Songa (Police), na Ernest Sugira (AS Kigali).

Amavubi ari kwitegura Libya bazakina taliki ya 13/11/2015
Amavubi ari kwitegura Libya bazakina taliki ya 13/11/2015
Haluna Niyonzima ukina muri Yanga nawe yahamagawe
Haluna Niyonzima ukina muri Yanga nawe yahamagawe
Rusheshangoga yasigaye nawe
Rusheshangoga yasigaye nawe

Umukino ubanza uzahuza Amavubi na Libya uzabera muri Tunisia,aho boteganijwe ko iyi kipe izerekezayo taliki ya 08/11/2015,naho umukino wo kwishyura ukazabera mu Rwanda taliki ya 17/11/2015 kuri Stade ya Kigali iri i Nyambirambo.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

karekezi Olivier abarizwahe

Irafasha Ahmed yanditse ku itariki ya: 12-11-2015  →  Musubize

Amavubi azatsinda 2-1 Ese, kodo andagihampagarwa. kd ashoboye.

Xavier yanditse ku itariki ya: 8-11-2015  →  Musubize

Urebye ikipe niyi kuko ntabandi dufite ikibaza ni concentration na tactics zo gutsinda umukino haruna yasubira inyuma muri mediane tukatakisha isaie na quaintin murakoze

Hubert yanditse ku itariki ya: 5-11-2015  →  Musubize

Uhamagara imvune gusa ntaho atuganisha reba:Ndori bamusimbuze Mvuyekure,Rusheshangoga asimburwe na Munezero filston,Bayisenge asimburwe na Thiérry(rayon),Rushenguzimenaga asimburwe na wa sunrise badahinduye intekerezo inzozi barota bazibagirwe kuko Libya iraza kubakosora

Irankunda yanditse ku itariki ya: 4-11-2015  →  Musubize

Ndabona Ndoli na Hegmani bariye imyanya y’abashoboye. Ntibakagombye guhamagarwa pe!

[email protected] yanditse ku itariki ya: 2-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka