Amashyirahamwe y’umupira muri aka karere ntakora ibyo yagakwiye gukora-Victor Wanyama

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Kenya,Victor Wanyama usanzwe anakinira Southampton asanga amashyirahamwe y’umupira w’Amaguru mu karere k’Afrika y’Iburasiravuba atuzuza inshingano zawo ndetse bigatuma n’umupira w’Amaguru muri aka karere ukiri ku rwego rwo hasi.

Ubwo yitabiraga Irushanwa ryo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994,Victor Wanyama Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Kenya asanga imikorere y’amashyirahamawe y’umupira w’Amaguru iri mu bididndiza umupira w’Amaguru.

Victor Wanyama ukinira Southampton yo mu Bwongereza abona hakiri byinshi byo gukora ngo umupira w'aka karere uzamuke
Victor Wanyama ukinira Southampton yo mu Bwongereza abona hakiri byinshi byo gukora ngo umupira w’aka karere uzamuke

Victor Wanyama ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’umukino wahuje Amavubi y’u Rwanda na Harambee Stars ya Kenya, umukino warangiye ari ubusa ku busa,yatangaje ko kuba abana bakiri bato batitabwaho ndetse n’amashuri y’umupira w’amaguru ntashyirwe mo imbaraga bizakomeza gutuma umupira wo muri aka karere uguma hasi.

"Ntibita ku mu mupira w’abakiri bato,ntibashyira imbaraga mu mashuri yabo,abayobora amashyirahamwe ntibakora ibyo bagakwiye gukora,ntibaha umwanya uhagije amakipe ngo yitegure kandi bagakwiye no gutegura imikino ya gicuti myinshi kuko byafasha kuzamura urwego rw’amakipe y’Iburasirazuba" Victor Wanyama aganira n’itangazamakuru

Mugiraneza Jean Baptiste ahanganye na Victor Wanyama
Mugiraneza Jean Baptiste ahanganye na Victor Wanyama

Mu Rwanda, ishuli ry’umupira w’amaguru rya Ferwafa ryari ryafunguwe mu mwaka wa 2005 n’umuyobozi wa FIFA Sepp Blatter,riza gutangira gukora ku mugaragaro mu mwaka wa 2009, gusa ahagana mu mwaka wa 2013 ryaje guhagarara kugeza na n’ubu rikaba ritarongera gukora.

N'ubwo ishuri ry'umupira w'Amaguru rya Ferwafa ritagikora,aha Perezida wa FERWAFA yari yasuye irya Feyenood yo mu Buholandi
N’ubwo ishuri ry’umupira w’Amaguru rya Ferwafa ritagikora,aha Perezida wa FERWAFA yari yasuye irya Feyenood yo mu Buholandi
Perezida wa FERWAFA aracyafite inshingano zo kuzamura umupira w'abakiri bato
Perezida wa FERWAFA aracyafite inshingano zo kuzamura umupira w’abakiri bato

Iri shuli ryigishaga umupira w’Amaguru mu Rwanda ryari ryatanzweho na FIFA inkunga igera kuri Milioni 679 z’amadolari y’Amerika ($679,000 ) nnyuma riza gufungwa n’ubwo ryari ryagaragaje umusaruro kuri bamwe mu bakinnyi bafashije u Rwanda kwitabira bwa mbere mu mateka igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka