Amafoto y’umuhango wo gusezera bwa nyuma ku mutoza Ntagwabira Jean Marie
Kuri uyu wa kane tariki 5/2/2015 ni bwo uwari umutoza mu makipe atandukanye mu Rwanda Capt.Rtd Jean Marie Ntagwabira yashyingurwaga mu irimbi rya gisirikare rya Kanombe.
Jean Marie Ntagwabira wabaye umukinnyi wa APR FC ndetse akayitoza igihe kitari gito, yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki 5/2/2015 aho abaganga bo mu bitaro bya Kanombe yari arwariyemo batangaje ko yazize indwara y’umwijima.
Uretse APR FC, Jean Marie yanatoje amakipe atandukanye mu Rwanda nka Atraco, Kiyovu Sports, Rayon Sports na Sunrise yari abereye diregiteri tekinike. Uyu mutoza yanabaye umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi yajyiye mu gikombe cya Afurika mu mwaka wa 2004.
Ntagwabira Jean Marie yavukiye mu gihugu cy’u Burundi tariki 11/7/1974 ari naho yakuriye. Mu Burundi yakiniye Vital’O mbere y’uko ajya mu ngabo zahoze ari iza APR zabohoye u Rwanda.
Fortune Byukusenge yanditse ku itariki ya: 6-02-2015 → Musubize
Namenye Jean Marie mu mwaka wa 1992,icyo gihe twari duhuriye rushaki aba muri 21st nge mba muri Bravo mobile force.Kuva icyo gihe kugera yitaba Imana twakomeje kuba inshuti.Twakinanye mu ikipe ya apr imyaka 5,kugeza twembi turetse gukina umupira.haba mu kazi no hanze yako yaranzwe no gukundana,kuvugisha ukuri no kutemera uwamurenganya uko yaba ameze kwose.Yajyaga inama kandi akagira akarusho ko kuba yakwemera guhagararira abandi cyane cyane mu rwego rwo gufata ibyemezo bikomeye.Jm.igendere imana ikwakire mu bayo,tuzahora tuzirikana urukundo,ubumuntu n,ubutwari byakuranze.
Theogene Murwanashyaka yanditse ku itariki ya: 6-02-2015 → Musubize
Imana Data wa twese nemera ko ihambaye nukuri. Kubona, mbere yo gutabaruka nk’ INTWARI kwa Jean Marie NTAGWABIRA, yarabanje kwiyuzuza na Yo. Imana yisubije umwana wayo ikunda. Umuryango asize ndawuhumuriza nsubira mu magambo umugaragu w’IMANA DAWIDI yavuze muri ZABURI 27:10 ati "Nubwo Data na Mama bandeka, UWITEK’ azandarura". Mukomere, mwijuru hari IMANA.
Jonas NZAYI yanditse ku itariki ya: 6-02-2015 → Musubize
Umuryango wa nyakwigendera wihangane, kandi nawe Nyagasani amwakire!!
Ariko reka nibarize Kigali Today, ni gute mutinyuka kuvanga Ikirundi n’Ikinyarwanda?????
Ndabagaye kuko muri mu bari kutwicira ururimi!!!
Murenda kwandika amasozi, mwabuze ijambo amarira mu Kinyarwanda?!!
Kanyarda yanditse ku itariki ya: 6-02-2015 → Musubize
cpt jean marie Ntagwabira tukwifurije iruhuko ridashira
Nubwontagizamahirweyokumubonaho numvagibigwibye ahezanimwiju kubamukundagatwese dukoreneza tuzongeratumubone imanimwakire mubayo ntituzakwibagirwa
turababaye yego, ariko twihangane kd dukore neza kuko tuzongera kumubona! narababaye kd nubu intimba ni yose ariko Imana imikunda kuturusha imwakire
Namenye Jean Marie mu mwaka wa 1992,icyo gihe twari duhuriye rushaki aba muri 21st nge mba muri Bravo mobile force.Kuva icyo gihe kugera yitaba Imana twakomeje kuba inshuti.Twakinanye mu ikipe ya apr imyaka 5,kugeza twembi turetse gukina umupira.haba mu kazi no hanze yako yaranzwe no gukundana,kuvugisha ukuri no kutemera uwamurenganya uko yaba ameze kwose.Yajyaga inama kandi akagira akarusho ko kuba yakwemera guhagararira abandi cyane cyane mu rwego rwo gufata ibyemezo bikomeye.Jm.igendere imana ikwakire mu bayo,tuzahora tuzirikana urukundo,ubumuntu n,ubutwari byakuranze.
Imana Data wa twese nemera ko ihambaye nukuri. Kubona, mbere yo gutabaruka nk’ INTWARI kwa Jean Marie NTAGWABIRA, yarabanje kwiyuzuza na Yo. Imana yisubije umwana wayo ikunda. Umuryango asize ndawuhumuriza nsubira mu magambo umugaragu w’IMANA DAWIDI yavuze muri ZABURI 27:10 ati "Nubwo Data na Mama bandeka, UWITEK’ azandarura". Mukomere, mwijuru hari IMANA.
Umuryango wa nyakwigendera wihangane, kandi nawe Nyagasani amwakire!!
Ariko reka nibarize Kigali Today, ni gute mutinyuka kuvanga Ikirundi n’Ikinyarwanda?????
Ndabagaye kuko muri mu bari kutwicira ururimi!!!
Murenda kwandika amasozi, mwabuze ijambo amarira mu Kinyarwanda?!!
cpt jean marie Ntagwabira tukwifurije iruhuko ridashira
kdi imana ikwakire mu bayo. kandi umuryango usize ukomeze kwihangana nubwo bitoroshye baharanire ubutwari nkubwo wari umfite.
imana itubwira ko mubyiza no mubibi tugomba gushima ndashima imana yamudutijije igihe cyose tumaranye kandi akaba ataramfuye cyera akaba asize umuryango nkomeje umuryango we abavandimwe be imana irabazi mwihangane.
imana ibehafi umuryango wawe wafashije igihugu cyawe
Njye twarabanye muri G5 na Rudifu,Pompidu mbese twasangiraga ubugari,imvungure twabanye camp Kigali tukigera mu Rwanda gusa ntakibazo yagiranaga n’abantu.ok ntutukikunde ngo twange Imana kuko nayo yari imukeneye.ok Mwihangane
Ntagwabira nshuti, ndi mubabashije kugira amahirwe yo gusogongera ku buhanga mwari mufite mu mupira w’amaguru,ndi umwe kandi mubantu mwagiriye inama z’uburyo natera ikirenge mucyanyu.kubwumwihariko nari nkigukeneye kuko nagufasheho ikitegererezo muri sport nyarwanda.Tuzakomereza aho warugeze,kdi iteka tuzahora tukwibuka.Nkwifurije iruhuko ridashira,uruhuke mumahoro.tuzahora tukwibuka
Uyumuvandimwe Agiyetukimukunze.
Imana imwakiremubayo
Uyumuvandimwe yagiye tukimukunze
Imana imwakire mubayo.