Ali Bizimungu yabonye amanota 3 ya mbere muri AS Muhanga

Nyuma y’uko umutoza Ali Bizimungu ahawe akazi ko gutoza ikipe ya AS Muhanga, tariki 12/02/2013 yabashije kubona amanota 3 ya mbere atsinze ikipe ya Espoir yo mu karere ka Rusizi.

Muri uwo mukino wagombye gutegereza umunota wa 90 ngo AS Muhanga itsinde igitego yabonye bigoranye ndetse abakinnyi bakina ari 10 kuko umwe yari yavuye mu kibuga kubera imvune nyuma yo kumara gusimbuza abakinnyi 3 buri kipe iba yemerewe.

Mu gice cya kabiri, Ali Bizimungu yasimbuje ashyiramo umukinnyi witwa Nzabarinda Innocent bita Bakame ariko abafana barijujuta ngo ashyiremo uwitwa Sugira, maze Bakame agaragaza ko agishoboye kuko ariwe watangiye gusatira izamu rya Espoir abandi byari byabangiye ndetse biza no kuvamo igitego.

AS Muhanga (umuhondo) na Espoir mbere y'umukino.
AS Muhanga (umuhondo) na Espoir mbere y’umukino.

Ali Bizimungu wagaragaje kenshi ko atishimiye amakosa yakorwaga n’abakinnyi be mbere y’uko batsinda, akaba yadutangarije ko yatangiye neza mu ikipe ye ariko kuba abonye amanota ye 3 bikaba ari izindi mbaraga abonye zo kuzamura ikipe ye.

Nubwo AS Muhanga ariyo yatsinze, Espoir niyo yagaragaje umukino mwiza ndetse yanarushije AS Muhanga gusatira izamu.

Uyu mutoza yizeza abafana ba AS Muhanga n’abatuye mu mujyi wa Muhanga by’umwihariko ko ikipe yabo izaguma mi cyiciro cya mbere maze umwaka utaha bakazatangira kurwanira imyanya myiza.

Kuri ubu, AS Muhanga iracyari ku mwanya wa 11 aho amanota yayo yavuye kuri 13 akagera kuri 16.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka