Abanyarubavu biteguye kwesa umuhigo w’ubwitabire muri CHAN

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bushaka guca umuhigo wo kugira abitabira benshi marushanwa y’imikino ya CHAN u Rwanda rwakiriye.

Imikino ya Uganda yahuye na Mali na Zambia yakinnye na Zimbabwe yaranzwe no kwitabirwa cyane, kuko abantu buzuye Stade Umuganda abandi bagahera hanze kubera kubura imyanya.

Abagande biteguye kwiyongera gushyikira ikipe yabo.
Abagande biteguye kwiyongera gushyikira ikipe yabo.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sinamenye, yavuze ko bifuza ko umukino uhuza Uganda na Zambia na Mali na Zimbabwe iba kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Mutarama 2016 yitabirwa cyane.

Sinamenye Yeremiya avuga ko ashingiye ku buryo abantu batinze kwitabira kwinjira muri Stade Abanyarubavu bamwe bagahera hanze bagiye gukosora ayo makosa.

Yagize ati “Ubu twahinduye uburyo bwo kugurisha amatike, kuva tariki 22Mutarama amatike yarimo agurishwa ahantu hose kugira abantu bayagure kare, kandi tubashishikariza kwinjira mbere kuko ibushize hari abatinze basanga tike zashize.”

Stade umuganda iruzura abantu bakaguma inyuma ya Stade.
Stade umuganda iruzura abantu bakaguma inyuma ya Stade.

Umukino wabaye tariki 19 Mutarama witabiriwe n’abantu benshi bashakaga kureba umukino wa Ugandana Mali, umukino bavugaga ko wari ukomeye warangiye amakipe anganyije 2-2.

Amakuru Kigali Today yahawe n’abagande baherekeje ikipe y’igihugu bavuga ko hari abantu benshi bari buze gushyigikira ikipe yabo bavuye Uganda, kugira ngo ishobore gutsinda Zambia iyoboye itsinda n’amanota atatu kuko Uganda na Mali zifite rimwe.

Abaturage batuye mu mujyi wa Goma baganiriye na Kigali Today bavuga ko biteguye kureba umukino wa CHAN ubera kuri Stade umuganda kuko u Rwanda rwaborohereje.

Uganda kunganya na Malibyatumye byongera abafana.
Uganda kunganya na Malibyatumye byongera abafana.

Moustafa aganira na Kigali Today yagize ati “Imbogamizi twrai dufite nuko iwacu bafunga umupaka kare, none twumvishe ko leta y’u Rwanda yaduhaye amahirwe itanga uruhusa (Jeton) y’iminsi ibiri itwemerera tukirebera umupira byaba ngombwa tukarara.”

Umuyobozi w’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu ntara y’uburengerazuba Gatarayiha Benoit, avuga ko abaturage bafite ibihugu byaje gukina imikino ya CHAN bakuriweho VISA mu gihe cy’imikino, avuga ko aho bari hose bashobora kuza Rwanda gukurikirana imikino ya CHAN.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka