Abakinnyi batatu bakomeye muri APR FC ntibari bugaragare mu mukino wa Rayon sport

Ikipe ya APR FC irakina na Rayon Sport kuri uyu wa Gatandatu tariki 09/3/2013 idafite abakinnyi benshi igenderaho barimo Jean Claude Iranzi, Emery Bayisenge na Michel Rusheshangoga.

Muri uwo mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona ubera kuri Stade Amahoro i Remera, APR FC iraba idafite myugariro wayo Emery Bayisenge umaze iminsi yaravunitse, utaranagiye gukina umukino wa ‘Champions League’ ikipe ye yakinnye na Vital’o mu mpera z’icyumweru gishize.

Hari kandi Iranzi Jean Claude, umukinnyi APR FC yanderagaho cyane muri iyi minsi haba mu gutanga imipira myiza no gutsinda, utaza kugaragara muri uwo mukino kubera amakarita y’umuhondo abiri yahawe mu mikino ibiri iheruka.

Emery Bayisenge ntaza gukina kubera akabazo k'imvune.
Emery Bayisenge ntaza gukina kubera akabazo k’imvune.

Hari kandi myugariro Michel Rusheshangoga na Rutahizamu Faruk Ruhinda bose bakana nabo bafite ibibazo by’imvune, ku buryo badashobora kugaragara muri uwo mukino. Ikibazo cy’amakarita abiri y’umuhondo kandi kirareba Jacques Cyubahiro, bityo na we akaza gusiba uwo mukino.

Umutoza wa APR FC Eric Nshimiyimana, avuga ko kuba ikipe ye iza gukina idafite benshi mu bakinnyi bayo basanzwe babanza mu kibuga, bitaza guca intege abandi bakinnyi, kuko yabateguye neza ku buryo uko baza kuba bangana kose bagomba kuvana amanota atatu imbere ya Rayon Sport, bityo bakagabanya umubare w’amanota ibarusha ari nako bongera amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona.

Jean Claude Iranzi nawe ntari bugaragare kubera amakarita abiri y'umuhondo yabonye mu mukino uheruka.
Jean Claude Iranzi nawe ntari bugaragare kubera amakarita abiri y’umuhondo yabonye mu mukino uheruka.

Mu gihe habura imikino irindwi ngo shampiyona irangire Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 38, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 32.

Ku ruhande rwa Rayon Sport ihagaze neza muri iyi minsi, nayo ifite ikibazo cy’abakinnyi bayo babiri Fuadi Ndayisenga na Jamal Mwiseneza bafite uburwayi bushobora kubabuza gukina uwo mukino. Ariko umutoza wayo Didier Gomez da Rosa avuga ko umukino uwo ariwo wose asigaje ikipe ye igomba kuwukinana imbaraga zose kandi ikawutsinda, bakegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

APR FC iza kuba yakiriye Rayon Sport imaze iminsi ititwara neza haba mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga. Uretse kuba APR FC yarabonye itike yo kuzakina 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’amahoro nyuma yo gutsinda Sunrise FC yo mu cyiciro cya kabiri ibitego 4-0, muri shampiyona yaherukaga gutsindwa na Mukura Victory Sport.

Ku ruhando mpuzamahanga, APR FC yasezerewe rugikubira na Vital’o y’i Burundi mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League).

Rayon sport yo ihagaze neza muri iyi minsi, kuko mu mikino itanu ya shampiyona iheruka gukina, yatsinzemo ine inganya umwe, ndetse kimwe na APR FC, Rayon sport nayo yabonye itike yo gukina 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo kunyagira Rwamagana City yo mu cyiciro cya kabiri ibitego 7-0.

Mu yindi mikino y’umunsi wa 20 iteganyijwe mu mpera z’icyi cyumweru, Mukura Victory Sport irakira Kiyovu Sport kuri Stade Kamena, Police FC ikine n’Isonga FC ku Mumena, naho abaturanyi Marine FC na Etincelles bacakirane mu rugo kuri Stade Umuganda i Rubavu

Imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona izakomeza ku cyumweru tariki ya 10/3/2013, La Jeunesse ikina na AS Muhanga ku Mumena, AS Kigali yakira Musanze FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho Amagaju FC akazakira Espoir FC i Nyamagabe.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka