Abakinnyi 18 b’Amavubi bari bujye muri Tanzania batangajwe

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, Lee Johnson yarangije gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 18 bagomba kwerekeza muri Tanzania ku gicamunsi cy’uyu munsi aho ifitanye umukino wa gicuti n’iki gihugu kuri uyu wa kane.

Uyu mukino wa gicuti ukaba uri mu rwego rwo gufasha aba batarengeje imyaka 23 kwitegura amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu mikino olimpike, aho iyi igomba gutangira ikina na Somalia mu gihe ifite ibihugu nka Uganda na Misiri mu nzira.

Mu ikipe Lee Johnson ajyanye muri Tanzania, ntihagaragaramo umunyezamu Ntaribi Steeven wigaragazaga mu myitozo mu gihe abasore babiri ba Rayon Sports Robert Ndatimana na na Emmanuel Imanishimwe na bo bisanze hanze y’ikipe iri bujye muri Tanzania.

Ndatimana Robert ari mu basizwe
Ndatimana Robert ari mu basizwe

Ikipe y’igihugu irahaguruka I Kigali kuri uyu wa gatatu yekeza I Mwanza saa 13.30 ; hanyuma igera I Mwanza saa 15.30. Kuri gahunda y’umutoza, ikipe irakora Imyitozo kuri Sitade CCM Kirumba izakira uyu mukino kuri uyu wa kane tariki 22/1/2015.

Abakinnyi 18 bagiye kwerekeza i Mwanza

  1. Marcel Nzarora
  2. Olivier Kwizera
  3. Michel Rusheshangonga
  4. Janvier Mutijima
  5. Emery Bayisenge
  6. Ismail Nshutiyamagara
  7. Buteera Andrew
  8. Yanick Mukunzi
  9. Bertrand Iradukunda
  10. Kayumba Soter
  11. Issa Bigirimana
  12. Mugiraneza Jean Baptista
  13. Niyonzima Haruna
  14. Omborenga Fitina
  15. Sibomana Patrick
  16. Maxime Sekamana
  17. Mico Justin
  18. Rachid Kalisa

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nigute wasiga ndatimana ukajyana ibisaza bya apr urumva foot ball yo murwanda izatera imbere

rugemana bruce yanditse ku itariki ya: 22-01-2015  →  Musubize

Naho ari APR bajyanye gusa, bakagera n’aho batwara n’abasimbura, bazagerageze kudatsindwa. Ibyo ari byose ubwo aho ikibazo kiri barahabona bazageraho bagikemure.

kz yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

kombonase ataricyipe yigihugu mbifurije gutsirwa ndabona bigaragarako amasoyababatoranya agarucyira kgl

bizimana damascene yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka