APR yanyagiye AS Muhanga mu mikino yo kwitegura shampiyona

Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda yigijwe inyuma ho icyumweru kimwe, amakipe akomeje gukina imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura neza shampiyona ahanini bamenyereza abakinnyi bashya bongewe muri ayo makipe.

Tariki 17/09/2013, APR FC yatsinze AS Muhanga ibitego 3-0, mu mukino wa gicuti wabereye kuri sitade regiyonali ya Muhanga. Ni umukino wari wahuruje abantu benshi ugereranyije n’uko imikino ya shampiyona yitabirwa kuri iyo sitade, bigaragaza ko abakunzi ba ruhago banyotewe no kureba umupira.

APR yatsinze Muhanga FC ibitego 3-0.
APR yatsinze Muhanga FC ibitego 3-0.

Icyakora, bamwe mu bari baje kwihera ijisho bemeza ko amakipe babonye nubwo imwe yatsinze indi ku buryo bugaragara ari nta mukino mwiza yerekanye kuburyo bitanga icyizere y’uko shampiyona izaba irimo amakipe akomeye.

Icyakora, ku ruhande rwa APR imwe mu mpamvu zivugwa ko zaba zaratumye iterekana umukino ukomeye ni uko hari abakinnyi bayo bakiri bato bataragaruka mu ikipe kuko bari baragiye guhagararira igihugu mu mikino ya Francophonie.

Ku ruhande rwa AS Muhanga, hagaragaye abakinnyi benshi ku buryo mu gice cya kabiri cy’umukino abakinnyi 10 bose basimbuwe hakajyamo abandi, ariko ntibabasha kwihagaragaraho imbere y’Abanyamuhanga.

Nubwo bitabiriye ari benshi, hari abafana bagifite ingeso yo gusesera mu myenge y'urugo, abandi bakurira naho abandi bakarebera umupira kure ku nkuta aho batishyura.
Nubwo bitabiriye ari benshi, hari abafana bagifite ingeso yo gusesera mu myenge y’urugo, abandi bakurira naho abandi bakarebera umupira kure ku nkuta aho batishyura.

Ibitego 3 bya APR FC byatsinzwe na Ntamuhanga Tumaine TITI, Tibingana Charles na Ngomirakiza Hegman.

Ubwo shampiyona izaba itanguye mu mpera z’icyumweru gitaha, APR izahura na Marines FC yose ahuriye ku kuba ari amakipe ya gisirikare, naho AS Muhanga ihure na Mukura nazo zisangiye Intara imwe y’Amajyepfo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi foto niyambere mu basesera ku kibuga. niba afana APR FC AZAZE NJYE MURIHIRA KU MIKINO YA APR.

mabushu yanditse ku itariki ya: 18-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka