APR FC yongeye kubuza Police amahirwe yo gutwara igikombe yegukana Prudence Tournament

Ikipe ya APR FC ni yo yegukanye irushanwa ryateguwe na Society for Family Health mu rwego rwo kumenyekanisha agakingirizo ka Prudence, aho iyi kipe y’ingabo z’igihugu yashoboye gutsinda Police ibitego 2-1 ku mukino wnayuma w’iri rushanwa wabaga kuri iki cyumweru.

Ni irushanwa ryakinwaga umunsi waryo wa kabiri, ahabanje guhatanirwa umwanya wa gatatu mu mukino wahuje Rayon Sports na As Kigali zasezerewe kuri uyu wa gatandatu.

Songa Isae yatsindiye As Kigali hakiri kare ariko Bizimana Djihad aza kwishyura iki gitego byatumye hiyambazwa penaliti maze Rayon Sports ihusha ebyiri bityo itakaza umukino itsinzwe kuri penaliti 3-4 za As Kigali, binashimangira ko iyi imaze imikino 10 nta ntsinzi.

Djihad yatsindiye Rayon Sports igitego cyiza ariko aza guhusha penaliti
Djihad yatsindiye Rayon Sports igitego cyiza ariko aza guhusha penaliti
As Kigali yiyongereye ku makipe atarashimishije abafana ba Rayon Sports muri iyi minsi
As Kigali yiyongereye ku makipe atarashimishije abafana ba Rayon Sports muri iyi minsi

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho uwagombaga guhuza APR FC na Police. Uyu, wari umukino wanyuma wa kane aya makipe amaze guhuriraho, aho APR FC yari yaratsinze itatu yose bari barakinnye mu myaka ishize.

Kuri iki cyumweru amakipe yombi yari yakoze impinduka ku bakinnyi batangiye mu kibuga, ugereranyije n’abari babanjemo ku munsi wabanje.

APR FC yari yambariye igikombe
APR FC yari yambariye igikombe
Cassa Mbungo utoza Police yari yagaruye mu kibuga abakinnyi batakinnye kuwa gatandatu
Cassa Mbungo utoza Police yari yagaruye mu kibuga abakinnyi batakinnye kuwa gatandatu
Hegman yanyuze mu rihumye ba myugariro ba Police atsinda igitego cya mbere
Hegman yanyuze mu rihumye ba myugariro ba Police atsinda igitego cya mbere
Ubwugarizi bwa APR FC bwakoze ibishoboka buzibira abimbere ba Police
Ubwugarizi bwa APR FC bwakoze ibishoboka buzibira abimbere ba Police
Mvuyekure Emery kinini yakoze ku mutwe wa Hegman ni ugukura umupira mu rushundura
Mvuyekure Emery kinini yakoze ku mutwe wa Hegman ni ugukura umupira mu rushundura

APR FC ni yo yaje kubona izamu hakiri kare ku bitego bibiri bitavuzweho rumwe, aho Hegman Ngomirakiza yatsindaga icya mbere ku mupira wari uvuye muri koruneri mu gihe Iranzi Jean Claude yatsinze icya kabiri ku ishoti rikomeye. Ibi bitego ariko bikaba byagiye bibanzirizwa n’amakosa umusifuzi atasifuye.

Jacques Tuyisenge yaje gutsindira Police FC impozamarira ku munota wa nyuma byatumye APR FC ibatwara igikombe ku ntsinzi y’ibitego 2-1.

APR FC itwaye igikombe kibimburira ibindi muri 2015
APR FC itwaye igikombe kibimburira ibindi muri 2015
...Ndetse inahabwa sheki ya Miliyoni eshatu
...Ndetse inahabwa sheki ya Miliyoni eshatu

Intsinzi ya APR F FC yayihesheje igikombe cyajyanye n’amafaranga angana na miliyoni eshatu(3 000 000 Frw) mu gihe Police yahawe miliyoni ebyiri. AS Kigali yahawe miliyoni imwe nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu mu irushanwa rya Prudence.

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ferwafa ugeze habi, aho abafana binjirira ubuntu ariko stade ikanga ikabamo ubusa. Nimushake aho mukosoranaho ubundi wapi. Ngo APR yemeye gukina iri rushanwa ari uko bayemereye ko ariyo izatwara igikombe. Nawe nyumvira.Ndetse ngo muri uyu mukino, hari n’umusifuzi byarenze kubera gusifura nabi, abwira umukinnyi wa Police ati erega mwihangane nta kundi twabigenza.(From R.Contact ce 02/02/2015). Ibi biba buri gihe, abantu bakabivuga ariko ferwafa ntikosore.Bibaye byiza bajye batanga ibikombe bibili. Ikipe ya kabili kuri APR ikwiye guhabwa igikombe, kuko kuri twe abafana burya niyo iba yabaye iya mbere. Naho ibya APR tubireke, bakomeze bikinire ubwo niko babona bikwiye, ikibazo ni uko badashoabora kumenya urwego rw’imikinire ikipe yabo iriho. Kuba abakinnyi bayo kandi aribo bajya mu Mavubi bonyine, n’ikipe y’igihugu ntishobora gukomera, kuko idashobora gutsinda amahanga, mugihe ikina championat izi neza ko ariyo izayitwara kandi itavunitse wa mugani wa Kassa.

asjgc yanditse ku itariki ya: 3-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka