APR FC yegukanye igikombe cya 14, AS Muhanga na Esperance zisubira mu cyiciro cya kabiri

Ku munsi wa nyuma wa shampiyona tariki 4/5/2014, APR FC yagukanye igikombe cyayo cya 14, nyuma yo gutsinda AS Muhanga kuri mpaga, naho Esperance FC na AS Muhanga zarangije shampiyona ziri ku myanya ibiri ya nyuma zisubira mu cyiciro cya kabiri.

APR FC yategereje umunsi wa nyuma wa shampiyona ngo yegukane igikombe kuko yari igihanganye na Rayon Sport, kuko nayo yari igifite amahirwe yo kucyegukana.

Abakinnyi ba APR FC babanje gukora imyiyereko mbere yo guhabwa igikombe.
Abakinnyi ba APR FC babanje gukora imyiyereko mbere yo guhabwa igikombe.

APR FC yageze ku kibuga isa n’iyizeye 100% gutwara igikombe, yarakoresheje imyenda mishya yanditseho amagambo avuga ko batwaye igikombe, yageze ku kibuga itegereza AS Muhanga irayibura.

Umusifuzi Hakizimana Louis wagombaga kuyobora uwo mukino, we n’ikipe bari bafatanyije bategereje iminota 15 irenga kuri saa cyenda n’igice, umukino wagombaga kubera,maze biheze saa cyenda na 45, bafata icyemezo cy’uko umukino utakibaye, abakinnyi ba APR FC bisubirira mu rwambariro.

Igikombe cya APR FC ku nshuro ya 14.
Igikombe cya APR FC ku nshuro ya 14.

Nk’uko byari byakomeje kuvugwa ko AS Muhanga ishobora kutitabira umukino, niko byaje kugenda, bikaba byatewe n’uko abakinnyi bayo bishyuzaga umwenda w’umushahara ungana n’amezi ane, bakaba bari bavuze ko badashobora gukina batayahawe.

Akanama gashinzwe amarushanwa muri FERWAFA na Komiseri w’umukino, nyuma yo kuganira no kuvugana n’ikipe ya AS Muhanga ku bijyanye n’impamvu yanze kuza ku kibuga, bemeje ko APR FC iteye mpaga AS Muhanga bidasubirwaho kandi ihabwa igikombe cyayo, kuko cyari cyanazanywe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ahagombaga kubera uwo mukino.

Aba ni abakinnyi ba APR FC bagaragazaga inyota yo gutwara igikombe bari babuze umwaka ushize.
Aba ni abakinnyi ba APR FC bagaragazaga inyota yo gutwara igikombe bari babuze umwaka ushize.

APR FC ariko yagombye gutegereza ko indi mikino yose y’umunsi wa 26 yakinwaga irangira, kugirango ihabwe igikombe cyayo cya 14.

Ku Mumena, Rayon Sport, ikina ari nta bafana kubera ibihano yafatiwe, yahatsindiye Musanze FC ibitego 2-1, Gicumbi mu rugo inganya na Esperance ubusa ku busa, Amagaju atsinda Etincelles ibitego 2-1 i Rubavu, naho Police FC inyagira Marine ibitego 6-0 ku Kicukiro.

Ikipe ya APR FC yishimira igikombe na miliyoni 10 yegukanye.
Ikipe ya APR FC yishimira igikombe na miliyoni 10 yegukanye.

Mu mikino yari yabaye ku wa gatandatu tariki 3/5/2014, AS Kigali yari yanganyije na Kiyovu Sport igitego 1-1, naho Mukura inganya na Espoir ibitego 2-2.

APR FC yarangije ifite amanota 63, yegukanye igikombe na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, naho Rayon Sport yegukanye umwanya wa kabiri n’amanota 61, ihabwa miliyoni eshanu, ndetse abakinnyi bayo, abatoza ndetse n’abayobozi bakaba bagiye kuri Stade ya Kigali kwakira ibihembo byabo, mbere y’uko APR FC ihabwa igikombe.

Ikipe ya Rayon Sport nayo yambitswe imidari.
Ikipe ya Rayon Sport nayo yambitswe imidari.

Esperance FC yari yazamutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize na AS Muhanga yakunze kurangwa n’ibibazo by’amikoro, zombi zagaragaje intege nkeya muri shampiyona y’uyu mwaka zikagenda zitsindwa umusubizo, zamanutse mu cyiciro cya kabiri, zikazasimburwa n’amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma mu cyiciro cya kabiri.

Rayon Sport yahawe miliyoni 5.
Rayon Sport yahawe miliyoni 5.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

APR Intego yayo yayigezeho niyo MUHANGA iza ku kibuga yari gutsindwa. APR FC yikuye inyuma yi ishamba ntiyari kunanirwa mu imbuga yayo ndabarahiye MURABO GUSHIMIRWA BANA BU URWANDA MUKOMEREZE AHO.

juvenalk. yanditse ku itariki ya: 6-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka