APR FC yagaruye Bugesera na Balloteri ku mukino wa Kiyovu

Ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports zirahurira kuri stade Amahoro kuri uyu wa gatatu tariki 24/12/2014 mu mukino witezwe kurusha iyindi yose izakinwa ku munsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere.

APR FC ifite igikombe giheruka cya shampiyona, ni nayo iyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ku munsi wa 10 n’amanota 23 aho irusha Kiyovu Sports ya gatandatu amanota umunani yose.

Umukino wa Kiyovu na APR FC uba urimo guhangana gukomeye
Umukino wa Kiyovu na APR FC uba urimo guhangana gukomeye

Ikipe ya Kiyovu y’umutoza Ally Bizimungu, ni imwe mu makipe ahagaze neza muri uno mwaka wa shampiyona, aho uretse umukino banyagiwemo na Police 5-0, iyindi bagiye bayigaragazamo, dore ko ari nayo iri kugaragaza umukino usukuye mu kibuga kurenza ayandi makipe akina shampiyona y’uyu mwaka.

Aganirana Kigali Today, umutoza Mashami Vincent wungirije muri APR FCC yavuze ko umwuka ari mwiza mu ikipe mbere yo gukina na Kiyovu. “Ni umukino ukomeye usoza umwaka wa 2014 birumvikana ko tuwiteguye neza kuko tubizi ko Kiyovu ari ikipe ishobora kugutsinda urebye nabi”.

Abakinnyi bose bameze neza aho na Ndahinduka(Michel) na Bernabe(Mubumbyi) na bari gukora imyitozo ku buryo bose biteguye kwitanga ku mukino wo ku wa gatatu”.

Bugesera ashobora kugaruka ku mukino wa Kiyovu Sports
Bugesera ashobora kugaruka ku mukino wa Kiyovu Sports
Buteera na Tibingana bo baracyategereje ibyangombwa
Buteera na Tibingana bo baracyategereje ibyangombwa

Ku rundi ruhande, umutoza Ally Bizimungu utoza Kiyovu we yatangarije itangazamakuru ko ikipe ya APR FC ari ikipe azi kandi yubaha gusa ko ari ikipe yagiye agora cyane mu makipe yaciyemo haba muri Mukura ndetse nubwo yari muri Kiyovu Sports.

Uyu mukino uzasifurwa na Twagirumukiza Abdoul ukazabera kuri stade Amahoro kuri uyu wa gatatu guhera i saa 15:30 za Kigali.

Ibyo wakwifuza kumenya kuri uyu mukino:

  • APR FC yatsinze imikino 10 yose iheruka guhuriramo na Kiyovu Sports.
  • Muri iyi mikino, ikipe ya APR FC yinjije ibitego 23 mu izamu rya Kiyovu Sports mu gihe Urucaca rwo rwatsinze ibitego 3 gusa
  • Kiyovu Sports n’ibitego 11 bimaze kwinjira mu izamu ryayo, iza ku mwanya wa kane ku rutonde rw’makipe amaze kwinjizwa ibitego byinshi kugeza ku munsi wa 10 wa shampiyona, mu gihe APR FC n’ibitego 14 iza ku mwanya w’akabiri w’amakipe amaze gutsinda byinshi.
  • Rutahizamu wa Kiyovu Sports Baby Miamy Mbakiye(5) wanakiniyeho APR FC, amaze gutsinda kimwe cya kabiri cy’ibitego Kiyovu Sports imaze kwinjiza mu mazamu y’abo bahanganye(10)
  • Mu myaka itanu ishize APR FC imaze gukura amanota menshi kuri Kiyovu Sports(30) kurusha indi kipe yose iri muri shampiyona y’icyiciro cya mbere
  • Ikipe ya Kiyovu Sports iheruka gukura inota iryo ari ryo ryose kuri APR FC ubwo yangangayaga 1-1 n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu hari tariki 11/5/2008.
  • Iyi kipe y‘urucaca imaze imyaka icyenda idatsinda APR FC muri shampiyona kuko bwanyuma iheruka kuyitsinda hari tariki 30/10/2005 ubwo Kiyovu Sports yatsindaga APR FC 3-1 ku mukino w’umunsi wanyuma wa shampiyona y’uwo mwaka yanegukanywe na APR FC.
  • Abakinnyi ba APR FC nka Iranzi Jean Claude na Mugiraneza Jean Baptiste Migi bazaba bahura n’ikipe yabahaye izina bafite mu Rwanda,mu gihe ku rundi ruhande Suleyman Kakira na Janvier bazamukiye na bo mu ishuri ry ruhago rya APR FC mu gihe Omar na Mbakiye Mbiaye na bo bakiniye ikipe ya APR FC hambere.
Migi ni umwe mu bakinnyi bitwaranye neza n'aya makipe yombi
Migi ni umwe mu bakinnyi bitwaranye neza n’aya makipe yombi

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka