APR FC ifite icyizere cyo gusezerera Vital’o FC i Bujumbura

Umutoza wa APR FC Eric Nshimiyimana aravuga ko afite icyizere cyo gutsinda akanasezerera Vital’o FC ubwo bazaba bakina umukino wo kwishyura muri ‘Champions League’ ku cyumweru tariki ya 3/3/2013 kuri Stade Prince Louis Rwagasore i Bujumbura.

APR yatsinzwe ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabereye i Kigali ariko umutoza wayo Nshimiyimana Eric aravuga ko byose bigishoboka cyane kuko ngo uko Vital’o yatsindiye i Kigali na APR FC ishobora gutsindira i Bujumbura.

Nshimiyimana yagize ati : “Nibyo birakomeye gusezerera ikipe yagutsindiye iwawe mu mukino ubanza, ndetse n’abantu benshi ntibapfa kubyumva, ariko twebwe tugiye i Burundi tuzi ko bishoboka. Tumaze iminsi twitoza neza, kandi twakosoye amakosa yose yakozwe mu mukino ubanza ku buryo numva abakinnyi banjye nibirinda igihunga bazitwara neza.”

Umutoza wa APR FC aremeza ko abakinnyi be nibakurikiza amabwiriza azasezerera Vital'O.
Umutoza wa APR FC aremeza ko abakinnyi be nibakurikiza amabwiriza azasezerera Vital’O.

Umutoza Nshimiyimana aravuga ko nta kintu kinini Vital’o FC irusha ikipe ye APR FC, agakomeza avuga ko abakinnyi ba APR FC nibitanga bagakina nta bwoba nta kabuza APR FC izatsindira i Bujumbura. Umutoza Nshimiyimana ati : “Abakinnyi banjye twarabiganiriye barabizi, ndumva rwose uko badutsindiye hano ari nako natwe twabatsindira iwabo.”

APR FC yarushijwe gukina neza na Vital’o mu mukino ubanza, yatsinzwe ibitego 2-1. Ibitego bya Vital’o byatsinzwe na Nkurikiye Leopold ndetse na Kapiteni wa Vital’o Tambwe Hamisi, mu gihe igitego kimwe cya APR FC cyatsinzwe na Sekamana Maxime.

APR FC izakina umukino wayo ku cyumweru, yahagurutse i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki ya 01/03/2013 n’indege ya Rwandair ikazakorera imyitozo ku kibuga cya stade Prince Louis Rwagasore ku wa gatandatu tariki ya 02/03/2013 mu rwego rwo kukimenyera ndetse no kumenyera ikirere cya Bujumbura gikunze kurangwa n’ubushyuhe.

Ikipe ya APR ngo ishobora gutsindira Vital'O.
Ikipe ya APR ngo ishobora gutsindira Vital’O.

Kugira ngo APR FC ibashe gukomeza muri 1/16 cy’irangiza irasabwa gutsindira i Bjumbura ibitego 2-0. Mu gihe yaramuka itsinze ibitego 2-1 nk’ibyo Vital’o yatsindiye i Kigali hakazitabazwa gutera za penaliti.
Ikipe izitwara neza ikagira ibitego byishi mu mikino ibiri, izahita ijya mu cyiciro gikurikiyeho, ikazakina n’izaba yararokotse hagati ya Rangers FC yo muri Nigeria na SC Do Principe yo muri Sao Tome et Principe.

APR FC yaherukaga mu marushanwa nk’aya umwaka ushize isezererwa mu cyiciro cya kabiri cyaryo (1/16 cy’irangiza) itsinzwe na Club Africain yo muri Tunisia ibitego 3-2 mu mikino ibiri. APR FC yatozwaga icyo gihe n’Umuholandi Ernie Brandts yari yasezereye Tusker yo muri Kenya iyitsinze igitego 1-0 mu mikino ibiri.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka