Ku itariki 21 Nzeli, i Nyamata mu Karere ka Bugesera, habereye umukino wa gicuti wahuje ikipe ya Mukura na Bugesera, aho amakipe yombi yakinnye uyu mukino mu rwego rwo kwitegura Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru izatangira tariki ya 14 Ukwakira 2016.
Ikipe ya Bugesera y’umutoza Mashami Vincent, yageragezaga abakinnyi benshi yongeye muri iyi kipe banafite amazina azwi barimo umunyezamu Kwizera Olivier wavuye muri APR Fc, Ngirinshuti Mwemere (Police Fc), Rucogoza Aimable Mambo (Gicumbi Fc), Bertrand Iradukunda (APR Fc), Ruhinda Farouk (APR Fc), ndetse n’abandi baturutse mu makipe atandukanye.
Nyuma yo kurangiza igice cya mbere amakipe yombi anganya ubusa ku busa, ikipe ya Bugesera mu gice cya kabiri yaje kurusha cyane ikipe ya Mukura guhererekanya imipira mu kibuga hagati, maze Iradukunda Bertrand aza gutsindira Bugesera igitego cya mbere, yongera no kuyitsindira icya kabiri ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umukino uza no kurangira Bugesera itsinze Mukura ibitego 2-0.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza w’ikipe ya Mukura Okoko Godefroid, yatangaje ko umukino wari mwiza, ariko akaba abona ikipe ye agomba kongeramo abandi bakinnyi bake kugira ngo azitware neza.
Yagize ati"Uyu mukino wari mwiza, tugomba kureba uburyo twakongeramo abakinnyi babiri nibura, nka rutahizamu umwe ushobora kwirwanaho wenyine agatsinda igitego, sinakubwira ko nshobora gutwara igikombe cyangwa kutagitwara, byose ni imyitozo n’ikinyabupfura, iyi mikino iratwereka ibyo tubura"
Ku ruhande rwa Mashami Vincent utoza Bugesera, we yatangaje ko ikipe ye itaramenyerana kubera abakinnyi benshi batarahuza umukino, ariko ikipe abona izaba nziza mu minsi iri imbere
"Dufite abakinnyi benshi harimo abasinye n’abatarasinya, ni byo uyu mukino turawutsinze ariko icyari kigamijwe, ni ukureba niba abakinnyi ufite hari icyo bazagufasha, hari abakinnyi bakiri kugongana, ariko akamaro k’iyi mikino ni ukugira ngo ubone aya makosa kandi uyakosore" Mashami Vincent aganira n’itangazamakuru
Muri Shampiona y’umupira w’amaguru ya 2016/2017, Ikipe ya Bugesera izayitangira yakira ikipe ya Kiyovu Sports, mu gihe ikipe ya Mukura izayitangira isura ikipe ya Pepinieres kuri Stade ya Kicukiro, imikino yombi iteganyijwe ku wa gatandatu, tariki ya 15 Ukwakira 2016.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahubwo bugesera bayitege kuko ishobora kuzatungura amakipe!