Binyuze kuri Haruna Niyonzima, Muhadjili arasinyira APR

Umukinnyi Muhadjili Hakizimana wari wamaze kugurwa na AS Kigali, ashobora kurara asinyiye APR Fc nk’inama yagiriwe na mukuru we Haruna Niyonzima

Amakuru agera kuri Kigali Today ni uko Muhadjili Hakizimana wari usanzwe ukinira ikipe ya Mukura VS mu mwaka w’imikino ushize, nyuma akaza kugurwa n’ikipe ya AS Kigali, ubu ngo amasezerano yari afite yaba yamaze kugurwa n’ikipe ya APR Fc yegukanye igikombe cya Shampiona ya 2015/2016.

Ngo yaba yagiriwe inama na mukuru we Haruna Niyonzima
Ngo yaba yagiriwe inama na mukuru we Haruna Niyonzima
Muhadjili yari yaramaze gusinyira As Kigali
Muhadjili yari yaramaze gusinyira As Kigali

Ayo makuru, aremeza ko kuba Muhadjili yaba agiye kwerekeza muri AS Kigali yaba yabigiriwe mo inama na mukuru we Haruna Niyonzima nawe wanyuze muri APR Fc nyuma akayivamo yerekeza mu ikipe ya Yanga Fc yo muri Tanzania.

Muhadjili yaba agiye kubisikana na Iranzi Jean Claude uzerekeza muri Slovakia
Muhadjili yaba agiye kubisikana na Iranzi Jean Claude uzerekeza muri Slovakia
Muhadjili Hakizimana wari ufatiye runini ikipe ya Mukura muri Shampiona ishize
Muhadjili Hakizimana wari ufatiye runini ikipe ya Mukura muri Shampiona ishize

Twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya APR Fc ntibyadukundira, gusa ku ruhande rw’ikipe ya AS Kigali bo baratangaza ko APR Fc iramutse ibahaye ibyo bayisaba bamureka akagenda, mu gihe umutoza Eric Nshimiyimana utoza AS kigali we yatangaje ko nawe yabyumvise gutyo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nonese APR NTABWO IZI KWIRAMBAGIRIZA ? ARIKO YARESTE AKOGASUZUGURO? TURABIZI IFITE CASH ARIKO YAGUSENYA ANDI MA EQUIPES burigiheeeeeeee birakabije. ninacyo kijya gituma itagira abafana kubera amafutiyayo.
Murakoze.

KAGABO yanditse ku itariki ya: 23-07-2016  →  Musubize

Twishimiye abakinnyi 2 bavuyemuri as kigali bazebadufashegutosa gasenyi(reyo) ibingambo byabarenze uyumwaka tubirase apr iziribigambo byabafana ba gasenyi( sport)

alias yanditse ku itariki ya: 22-07-2016  →  Musubize

Nonese ko tuzi y’uko yasinyiye AS Kigali, bizitwa iki mu gihugu nk’u Rwanda kigendera ku mategeko? ibi nabyo bajye babisobanura neza.

Chris yanditse ku itariki ya: 22-07-2016  →  Musubize

Apr oyeeeeeeee iki nicyo ngukundira kabisa. Oooohh my team!

Thousse yanditse ku itariki ya: 21-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka