Zebre FC yahinduye izina kuko nta Mparage zikiba muri Gicumbi

Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Gicumbi, yari isanzwe imenyerewe nka “Zebres FC” yahinduriwe izina yitwa “Gicumbi FC” kubera ko igisobanuro cyayo kitakibarizwa mu karere irimo ubu.

Mu kiganiro na’umuyobozi wayo, Antoine Dukuzimana, avuga ko kuba inyamaswa z’Imparage (Zebres) zitagiherereye mu karere kabo ka Gicumbi kandi ariho zabarizwaga, basanga nta mpamvu yatuma bakomeza kuzitirirwa.

Ati: “Mbere hari intara ya Byumba ifatanye n’umutara, mu gice cy’umutara harimo ishyamba rya kimeza ririmo parike y’Akagera wasangagamo inyamaswa nziza cyane z’Imparage, nyuma y’uko Leta ihinduriye amazina y’uturere izo nyamaswa ntizari zikigaragara muri aka karere ka Gicumbi”.

Zebre FC yahinduye izina ikitwa Gicumbi FC.
Zebre FC yahinduye izina ikitwa Gicumbi FC.

Avuga ko byabaye ngombwa ko kugira ngo abaturage bayibonemo byihindirura izina bakayita Gicumbi FC, kugira ngo n’abatarayibonagamo bayisangemo, kandi ko byabaye nyuma yo kwakira ibitekerezo by’abantu benshi.

Ikipe ya Zebres FC yamanutse mu kicyiro cya kabiri mu mwaka wa shampiyona wa 2006-2007 aho kuva icyo gihe itarashobora kugaruka mu cya mbere.

Zebres FC yatangiye mu mwaka w’i 1980, itangira yitwa Etoile Rouge, nyuma y’imyaka ibiri yaje kwitwa Zebres FC. Mu mwaka wa 2007 yaje guhindurirwa izina yitwa Gicumbi Zebres FC.

Zebres FC iri mu cyiciro cya kabiri yarangije ku mwanya wa karindwi mu itsinda yaririmo, ikaba itarashoboye kujya mu kicyiro cya nyuma kiyihesha uburenganzira bwo guhatanira kujya mu kicyiro cya mbere.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka