Zanzibar itsinze Amavubi mu mukino wa kabiri wa CECAFA-Amafoto

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsinzwe umukino wa kabiri muri CECAFA, aho itsinzwe ibitego 3-1 na Zanzibar kuri Kenyatta Stadium y’i Machakos.

Abakinnyi babanjemo

Amavubi: Kimenyi Yves,Ombolenga Fitina, Rugwiro Herve, Mbogo Ally, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Sefu, Nshimiyimana Amran, Niyonzima Ally,Sekamana Maxime, Nshuti Innocent, Hakizimana Muhadjili.

Zanzibar Heroes: Muhamad Ibrahim, Ibrahimm Mohammed "Sangula, Mwinyi Hadji, Addul Heri Sebo, Issa Haidar "Mwalala", Abdul Aziz Makame, Muhamed Issa, Mudathir Yahya, Ibrahim Hamad Hilika, Feisal Salum, na Suleiman Kassim.

Abakinnyi 11 b'Amavubi babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 b’Amavubi babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Zanzibar babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Zanzibar babanje mu kibuga

Nyuma y’aho umutoza Antoine Hey yari yafashe gahunda yo guhindura ikipe yari yatsinzwe na Kenya ibitego 2-0 ku munsi wa mbere, Amavubi ntiyahiriwe n’umukino wa kabiri aho yari yakinishije ikipe nshya.

U Rwanda rwabonye Coup-Francs nyinshi muri uyu mukino
U Rwanda rwabonye Coup-Francs nyinshi muri uyu mukino

Mu mukino Amavubi y’u Rwanda yatangiye atanga icyizere, gusa amashoti ya Nshimiyimana Amran na Niyonzima Ali, ndetse na Coup-Francs ebyiri zatewe mu minota ya mbere na Hakizimana Muhadjili ntibyashoboye gutanga umusaruro.

Muhadjili arwanira umupira n'umukinnyi wa Zanzibar
Muhadjili arwanira umupira n’umukinnyi wa Zanzibar

Ku munota wa 34 w’umukino, ikipe ya Zanzibar yaje gufungura amazamu ku gitego cy’umutwe cyatsinzwe na Mudathir Yahya ukina mu ikipe ya Singida United yo muri Tanzania, igice cya mbere kirangira kikiri icyo gitego 1-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Antoine Hey yahise akuramo Nshuti Innocent na Sekamana Maxime, yinjizamo Biramahire Abeddy ndetse na Mico Justin, mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi.

Mico Justin na Biramahire Abeddy bahise bajyamo mu gice cya kabiri
Mico Justin na Biramahire Abeddy bahise bajyamo mu gice cya kabiri

Nyuma y’iminota mike gusa, bamaze guhererekanya neza umupira, Muhadjili yahinduye umupira kwa Biramahire Abeddy, aza guhita yongera awuhindura imbere y’izamu maze Muhadjili Hakizimana ahita atsindira Amavubi igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 54 gusa, ubwo Amavubi yari atangiye kotsa igitutu Zanzibar,yaje guhita ibaca mu rihumye maze abakinnyi ba Zanzibar bizamukira bonyine, umupira ugera kuri Mohamed Issa wahise ucenga Emmanuel Imanishimwe maze ahita atsinda igitego cya kabiri.

Ku munota wa 86 ubwo umukino wendaga kurangira, Kassim Khamis yaje guhita atsinda igitego cya gatatu cya Zanzibar, umukino urangira ari ibitego bitatu bya Zanzibar kuri kimwe cy’Amavubi

Andi mafoto yaranze uwo mukino

Niyonzima Ali wari wabanjemo mu kibuga hagati
Niyonzima Ali wari wabanjemo mu kibuga hagati
Ombolenga Fitina nawe yari yongeye kubanza mu kibuga
Ombolenga Fitina nawe yari yongeye kubanza mu kibuga
Hakizimana Muhadjili witwaye neza muri uyu mukino aza no gutsinda igitego kimwe Amavubi yatsinze
Hakizimana Muhadjili witwaye neza muri uyu mukino aza no gutsinda igitego kimwe Amavubi yatsinze
Abafana b'u Rwanda Rwarutabura na Rujugiro hamwe na Juma ufana Kenya
Abafana b’u Rwanda Rwarutabura na Rujugiro hamwe na Juma ufana Kenya
Mico Justin na Biramahire Abeddy bahise bajyamo mu gice cya kabiri
Mico Justin na Biramahire Abeddy bahise bajyamo mu gice cya kabiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka