Zambia itwaye igikombe cya Afurika itsinze Cote d’Ivoire kuri za penaliti

Zambia yatwaye igikombe cy’Afurika bwa mbere mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Cote d’Ivoire penaliti 8 kuri 7 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade d’Amitié i Libreville muri Gabon mu ijoro rya tariki 12/02/2012.

Nyuma yo gukina iminota 120 nta gitego cyinjiye mu izamu, hitabajwe za penaliti maze Zambia itsinda 8 kuri 7.

Nyuma y’aho Gervinho yari amaze guhusha penaliti yagombaga guhesha amahirwe Cote d’Ivoire, Stopila Sunzu wa Zambia yateye penaliti ya 8 neza ari nayo yahesheje igikombe Zambia.

Zambia yakinye umukino mwiza, yahawe ingufu ahanini no kwibuka abakinyi b’ikipe y’igihugu cyabo baguye mu mpanuka y’indege i Libreville muri Gabon mu 1993 ubwo berekezaga mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu muri Senegal.

Mbere y’uko bakina umukino wa nyuma babanje gushyira indabo ku mva zabo ndetse n’igikombe begukanye bakibatuye.

Didier Drogba nubwo yagize akamaro kanini kugira ngo Cote d’Ivoire igere ku mukino wa nyuma, ni we watumye umukino ugera aho hitabazwa za penaliti kuko ku munota wa 70 w’umukino yari yabonye penaliti ariko ntiyabasha gutera umupira mu izamu.

Zambia yatangiye irushanwa benshi batayiha amahirwe yakinye umupira mwiza kurusha Cote d’Ivoire, ndetse umukino ugitangira Nathan Sinkala yohereje ishoti mu izamu ariko umunyezamu wa cote d’Ivoire Boubacar Barry aba ibamba.

Zambia yahuye n’ibyago mu ntangiro z’umukino ubwo myugariro wayo, Joseph Musonda, yavunikaga agahita asimburwa na Nyambe Mulenga ariko ikipe yakomeje kwitwara neza.

Rainsford Kakaba, Christopher Katongo na murumuna we Felix Katongo winjiye mu kibuga asimbura, bakomeje kuzengereza abakinnyi b’inyuma ba Cote d’Ivoire ariko gutaha izamu bibabera ingorabahizi.

Ku ruhande rwa Cote d’Ivoire, nyuma yo guhusha penaliti byagaragaye ko Didier Drogba yabangamiwe cyane n’icyo gitego yahushije ku buryo wabonaga ko atameze neza gusa yanyuzagamo agasatira afatanyije na Gervinho, uretse ko ubusatirizi bwabo butatanze umusaruro.

Ubwo hitabazwaga za penaliti, Cote d’Ivoire ni yo yabanje kuzitera ndetse iba ari nayo ibanza guhusha . Penaliti ya mbere ya Cote d’Ivoire yatewe neza na ya Tiote naho Kolo Toure na Gervinho ntibabasha kuzitsinda.

Christopher Katongo yishimira igikombe
Christopher Katongo yishimira igikombe

Zambia ibaye igihugu cya 14 gitwaye igikombe cy’Afurika, icyaherukaga muri 2010 cyatwawe na Misiri ari nayo imaze kugira agahigo mu kwegukana icyo gikombe inshuro 7, ariko uyu mwaka ntiyabonye itike yo kucyitabira.

Zambia yageze ku mukino wa nyuma isezereye Ghana yahabwaga amahirwe yo gutwara igikombe, mu gihe Cote d’Ivoire yo yasezereye Mali muri kimwe cy’akabiri cy’irangiza. Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wahuje ku wa gatandatu Mali na Ghana, maze Mali itsinda Ghana ibitego 2 ku busa
Uko abakinnyi bakurikiranye mu gutera penaliti ku ruhande rwa Cote d’ivoire: Tiote, Bony, Bamba, Gradel , Drogba, Tiene, Ya Kona, Kolo Toure na Gervinho bombi bazihushije.

Uko abakinnyi bakurikiranye mu gutera za penaliti ku ruhande rwa Zambia: Christopher Katongo, Mayuka, Chansa, Felix Katongo, Mweene, Sinkala, Lungu, Kalaba (yayihushije) na Stoppila Sunzu wateye iya nyuma y’intsinzi.

Ikipe ya Cote d’Ivoire yageze ku mukino wa nyuma idatsinzwe umukino n’umwe. Gutsindwa umukino wa nyuma byayitesheje amahirwe yo gutwara igikombe yaherukaga mu 1992.

Igikombe cy’Afurika cyatangiye mu 1957, icy’uyu mwaka cyari gikiniwe ku nshuro ya 28 cyakiniwe muri Guinea Equatorial ifatanyije na Gabon.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka