Yves Rwasamanzi yahamagaye AMAVUBI y’abatarengeje imyaka 23 azakina na Libya

Umutoza w’ikipe y’igihugu "AMAVUBI" y’abatarengeje imyaka 23 Yves Rwasamanzi yatangaje abakinnyi 23 batangira umwiherero wo kwitegura Lybia

Mu rwego rwo gutegura umukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23, hatangajwe urutonde rw’abakinnyi batangira umwiherero kuri uyu wa Kane.

Yves Rwasamanzi wagizwe umutoza mukuru w’iyi kipe, yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi baziyambazwa kuri uyu mukino, aho abakinnyi bafite amazina amaze kumenyekana ari nk’abanyezamu Ishimwe Pierre wa APR FC na Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports, hakazamo na myugariro Niyigena Clément wa APR FC.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe ndetse n’abatoza bazayibora iyi kipe

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 izakina na Libya mu mukino ubanza uzabera muri Libya tariki 22/09/2022, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade Huye tariki 27/09/2022

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukuri amafubi yacu arakomeye cyane duyifurije itsitsi namasejyesho

Hategekimana emanweri yanditse ku itariki ya: 17-09-2022  →  Musubize

Iyi kipe yahamagawe iruzuye itsinzi turayizeye. Keretse kajemo rwagenganyi. Kuko mw’izamu ninyuma harakomeye ho ntagushidikanya

Nitwa niyikiza Alexandre yanditse ku itariki ya: 15-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka