Robertinho n’umuhagarariye bavuze ku kuba yifuzwa n’amakipe arimo APR FC

Umutoza Robertinho utoza ikipe ya Vipers SC muri Uganda uri kuvugwa mu makipe arimo APR FC yo mu Rwanda aranifuzwa n’andi makipe arimo Young Africans yo muri Tanzania.

Mu gihe bivugwa ko umutoza Robertinho uri gutoza Vipers SC yaba yifuzwa na APR FC ifitanye ibibazo n’umutoza wayo Adil Erradi Mohammed, abahagarariye inyungu z’uyu mutoza bavuze ko mu makipe amwifuza nta kipe yo mu Rwanda yari yabegera.

Umutoza Robertinho
Umutoza Robertinho

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’uhagarariye inyungu za Robertinho Karenzi Alex yavuze ko umukiriya we, mu Rwanda nta kipe imwifuza ariko hanze yarwo yifuzwa nko muri Tanzania.

Yagize ati" Mu Rwanda nta kipe ihari yari yatwegera,hanze y’u Rwanda amakipe amwifuza arahari,arimo ayo muri Tanzania muriyo harimo ikipe ya Young Africans."

Umutoza Robertinho we avuga ko ari ibisanzwe kuba amakipe yashimishwa n’ibyo akora gusa ko icyo ashyize imbere ari ugukomeza gutanga umusaruro mwiza.

Ati"Ni ibisanzwe kuba amakipe menshi yashimishwa n’akazi kacu nk’umutoza cyangwa umukinnyi gusa kuri njyewe icy’ingenzi ni ugukomeza kugira umusaruro mwiza. Mfite umpagarariye Karenzi Alex niwe ushobora kugira icyo avuga ku hazaza hanjye."

Robertinho arifuzwa n'amakipe yo muri aka karere
Robertinho arifuzwa n’amakipe yo muri aka karere

Robertinho uheruka kugeza Vipers SC mu matsinda ya CAF Champions League asezereye ikipe ya TP Mazembe kuri Penaliti niwe mutoza uheruka guhesha Rayon Sports Igikombe cya shampiyona mu Rwanda yatwaye mu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka