Yize ubuforomo, yiyegurira ubusifuzi none bumugejeje mu gikombe cy’isi

Mukansanga Salma, umugore w’umunyarwanda usifura imwe mu mikino ari umusifuzi wo hagati mu kibuga, aherutse gutoranywa mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abagore.

Mukansanga akunze kugaragara asifura mu mikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo mu Rwanda. Aganira na Kigali Today yavuze ko gusifura atabitekerezaga kuko yabifataga nk’ibidashoboka kuko yabyirutse ashaka kwibera umuganga.

Mukansanga Salma Rhadia yavukiye mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba. Muri icyo kiganiro yagarutse ku buryo yatangiye umwuga wo gusifura nyamara akiri muto ngo yarumvaga azibera umuforomo cyangwa umukinnyi wa ruhago. Yavuze ko byatewe n’uko yakundaga umupira w’amaguru akiri muto ariko ntagire amahirwe yo kuwukina ku rwego rwo hejuru.

Agiye kurangiza amashuri yisumbuye muri 2007 ngo yaricaye atekereza icyari kumuhuza n’uyu mukino maze yiyemeza gukurikira umwuga yatangiye ari mu myaka ya nyuma mu mashuri yisumbuye.

Yagize ati “Natangiye umwuga wo gusifura muri 2007 niga mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye. Natangiye kuba umusifuzi mpuzamahanga muri 2012 ubwo natangiraga gusifura imikino yo hanze nka Kenya, Uganda, Zambiya n’ahandi .”

Inzira yanyuzemo atangira gusifura

Mukansanga Salma wifuzaga gukina umukino wa Basketball nk’uwabigize umwuga avuga ko yari umukunzi w’imikino aho igihe cye kirekire yakimaraga akurikira imikino ku bibuga ndetse anumva ibiganiro by’imikino.

Nyuma yo kubona ko byari bigoranye kugera ku nzozi zo kuba umukinnyi yahisemo kugerageza amahirwe yo kujya mu mwuga wo gusifura.

Mukansanga avuga ko muri 2007 yiga mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye yaje kumva itangazo risaba abifuza gukora amahugurwa yo gusifura ahita afata icyemezo cyo kuyajyamo.
Yatangiye ari umusifuzi wo ku ruhande mu mikino y’abakiri bato, nyuma atangira gusifura shampiyona y’abagore rimwe na rimwe akanahabwa imikino mike y’icyiciro cya kabiri cy’abagabo kugera muri 2012 abaye umusifuzi mpuzamahanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku isi (FIFA).

Muri 2012 Abanyarwandakazi babaye abasifuzi mpuzamahanga ba FIFA ari batanu, barimo abo hagati babiri barimo na Mukansanga, abandi batatu ari abo ku mpande. Icyo gihe batangiye kubona imikino mpuzamahanga itandukanye.

Mukansanga ati “Kuri njye icyo gihe sinabashije gusifura imikino ikomeye kuko natangiye ndi umusifuzi wa kane. Umukino wa mbere ukomeye mbese mvuga ko ari uw’ubuzima bwanjye nasifuye ari na wo wangoye cyane ariko nkabyitwaramo neza, ni uwahuje Zambia na Tanzania muri 2014 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika.”

Mu mwaka wa 2015 Mukansanga yagize amahirwe atoranywa mu bagombaga gusifura igikombe cya Afurika, ahura n’abandi basifuzi barimo abagabo n’abagore babimazemo imyaka myinshi, bafite ubunararibonye agenda abigiraho byinshi.

Yize ibijyanye n’Ubuforomo n’ububyaza ariko abivamo

Mukansanga wize ishami ry’ubuforomo n’ububyaza muri kaminuza ya Gitwe avuga ko ubwo yarangizaga kwiga yabikozeho igihe gito ariko abona bimugora kubibonera umwanya ahitamo kubivamo yibera umusifuzi.
Mukansanga avuga ko ari ho yabonaga hari amahirwe yo kwiteza imbere ndetse agahura na ruhago yabyirutse akunda ntabashe kubona amahirwe yo kuyikina.

Ati “Igiforomo naragikundaga, numvaga mfite inzozi zo kuzaba umuforomo n’ubu nubwo nsifura ndi umuforomo ariko ntibyankundira kubikora kubera umwanya.”

Yatunguwe no kumva ko yatoranijwe mu bazasifura igikombe cy’isi

Uyu musifuzi w’imyaka 28 y’amavuko uherutse gutoranywa mu basifuzi 75 bazasifura igikombe cy’isi cy’abagore kizabera mu Bufaransa mu mpeshyi z’uyu mwaka ngo asanga ari inzozi zabaye impamo ariko akanavuga ko atumvaga ko yabigeraho.

Mukansanga Salma Ubwo yayoboraga umukino Police yatsinzemo Mukura ibitego 3-2
Mukansanga Salma Ubwo yayoboraga umukino Police yatsinzemo Mukura ibitego 3-2

Ati “Ndibuka nganira n’abanyamakuru mbabwira ko ntazi niba bazamfata ariko bakambwira bati ‘courage bizagenda neza’. Ntacyo natanze navuga ko harimo n’amahirwe kugira ngo bamfate kuko muri Afurika hari abasifuzi benshi na bo babyifuzaga kandi bandusha n’imyaka.”

Kugira ngo agere ku rwego rwiza bimusaba gusifura matches z’abagabo

Mu gihe urwego rwa shampiyona y’abagore rukiri hasi, Mukansanga avuga ko kugira ngo akomeze kuguma ku rwego rwiza ruba rukenewe ku basifuzi mpuzamahanga ba FIFA bimusaba gukora cyane, ndetse byatumye ahabwa gusifura imikino y’abagabo.

Ni byo yasobanuye ati “Binsaba gukora ntaruhuka kuko gusifurira abagabo wowe uri umugore ntibyoroshye. Baba bihuta, bigusaba kugendera ku muvuduko wabo kuko wibeshye bakagusiga ukora amakosa, ugasifura ibyo utabonye, ikindi abantu baba bategereje kureba uko umugore yitwara kuko akenshi bakibibona nk’ibikorwa n’abagabo gusa.”

Ntabwo yemeranya n’abavuga ko gushinga urugo bituma umuntu asubira inyuma

Mukansanga avuga ko atangira gusifura hari abandi bagore yasanzemo. Icyakora bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo inshingano z’ingo cyangwa gucika intege, benshi ngo babivuyemo bataragera ku rwego rwo hejuru. Gusa kuri we ibyo ngo ntibikwiye gutuma umuntu asubira inyuma.

Ku myaka 28 y’amavuko avuga ko atarafata icyemezo cyo kurushinga ariko ko igihe kizagera agashaka umugabo kandi agakomeza gukora akazi ke neza.

Ati “Biterwa n’uko witwaye nyuma yo gushaka n’uko uwo mwashakanye abiha agaciro n’icyo wowe ubwawe ubona bikugezaho, njyewe ni umwuga wanjye, ni wo untunze. Ntekereza ko na we azabiha agaciro kuko iyo mwumvikanye mugira n’ukuntu mubipanga.”

Gusifura bimufasha kubona icyo ashatse

Mukansanga avuga ko gusifura bimufasha kubaho mu buzima bwa buri munsi akabona n’ibyo akeneye byose harimo no gufasha umuryango we. Kubera gusifura, uyu mwari hari byinshi yagezeho birimo kuba yariyubakiye inzu ye.

Mukanganga asobanura ko arangwa no gukora cyane kugira ngo agere aho ageze. Ngo hari nabyinshi yagiye yigira ku bandi basifuzi bamubanjirije nka Nkubito, Gasingwa Michel na Abega.

Mu byo avuga byamukomereye mu mwuga wo gusifura birimo kuba nta mafaranga yawubagamo. Abantu ngo bamucaga intege bamubwira ko ntaho azagera kuko ari umukobwa ariko byose abirenza amaso kuko yari afite intego yo kugera kure ndetse byanze bikunze umunsi umwe akazasifura igikombe cy’Isi.

Mukansanga Salma ari mu basifuzi 3 b’Abanyafurika bazayobora imikino y’igikombe cy’isi cy’abagore nk’abasifuzi bo hagati, aho ari kumwe n’abandi nka Gladys Lengwe wo muri Zambia na Lidya Tafesse Abebe wo muri Ethiopia.

Uretse kuba agiye gusifura igikombe cy’isi cy’abagore kizabera mu Bufaransa guhera tariki ya 07 Kamena kugeza tariki ya 07 Nyakanga 2019, yanasifuye andi marushanwa akomeye arimo igikombe cy’isi cy’abagore mu batarengeje imyaka 17 ndetse n’igikombe cya Afurika cy’abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

salma twiganye secindary twigana no muri kaminuza igiforomo niyo yawukinaga yaduheshaga ishema ubona ai ibintu bye.umusi umwe ma soeur watwtigishaga secondaire yaramuturatiye ati ntimureba undi mwana azakizwa nakaguru ke none......gusa congs kuri wowe salma twe igiforomo twaragikomeje

MUKAMPETA Agnes yanditse ku itariki ya: 9-03-2019  →  Musubize

courage komeza uterimbere turagushyigikiye pe!

Emmanuel kagorora yanditse ku itariki ya: 8-03-2019  →  Musubize

turabashimie ku makuru mutugezaho

0723650954 yanditse ku itariki ya: 6-03-2019  →  Musubize

komerezaho imana izakubimbere kdi turagushyigikiye nkamushiki wacu

paccy yanditse ku itariki ya: 6-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka