Yatoje TP Mazembe iminsi 38! Menya umutoza mushya wa APR FC, Thierry Froger

Ku wa 20 Nyakanga 2023, nibwo ikipe ya APR FC yahaye ikaze umutoza wayo mushya, Thierry Froger ndetse n’umwungiriza we Karim Khouda.

Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel ubwo yaganiraga na Thierry Froger
Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel ubwo yaganiraga na Thierry Froger

Ni abatoza bashya bageze mu Rwanda baje gutangirana n’ikipe ya APR FC umwaka mushya w’imikino wa 2023-2024, aho ifite intego yo kugera kure mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League, mu gihe iyi kipe yongeye gukinisha abakinnyi b’Abanyamahanga nyuma y’imyaka 11 ikinisha Abanyarwanda gusa.

Umutoza mukura Thierry Froger, afite ibigwi bikomeye kuko uretse kuba umukinnyi, ubu amaze imyaka 29 mu mwuga wo gutoza, aho amaze kunyura mu makipe 12.

Amateka n’ibigwi bya Thierry

Thierry Froger w’imyaka 60, yavutse tariki 21 Werurwe 1963 avukira ahitwa
Le Mans mu Bufaransa, nk’umukinnyi yakinaga ari myugariro, yatangiye akina mu makipe y’abakiri bato ya Le Mans, aho n’ubundi yavukiye.

Mu ikipe inkuru kuva mu 1978 kugeza mu 1986, yakiniye Lille yo mu Bufaransa ayivamo ajya muri Gronoble yakinnyemo umwaka umwe kugeza mu 1987. Nyuma yo kuhava yasubiye mu rugo akinira ikipe nkuru ya Le Mans kuva mu 1987 kugeza mu 1991, aha niho yasoreje gukina.

Thierry Froger nk’umutoza

Nyuma yo gusoza gukina umupira w’amaguru, Thierry Froger yatangiye gutoza mu 1994 ahereye muri Le Mans yabayemo kugeza mu 1997. Yayivuyemo mu 1997 ajya gutoza ikipe ya Lille umwaka umwe kugeza mu 1998. Akiri mu Bufaransa hagati ya 1998 kugeza 2003 yatoje Chateauroux, 2003 kugeza 2004 atoza Gueugnon, 2005 kugeza 2008 atoza ikipe ya Reims.

Ubuyobozi bwa_APR FC bwakiriye abatoza bashya
Ubuyobozi bwa_APR FC bwakiriye abatoza bashya

Mu 2010 nibwo bwa mbere Thierry Froger yakandagiye muri Afurika

Mu 2010, Thierry Froger yavuye iwabo mu Bufaransa ajya gutoza ikipe y’igihugu ya Togo, nubwo atahatinze kuko yayitoje igihe kitageze ku mwaka. Iyi kipe yari yaragezemo muri Kamena 2010, muri Werurwe 2011 nibwo yayivuyemo.

Icyo gihe ariko ntabwo yari amarewe neza n’itangazamakuru ryo muri Togo, kuko mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2012, yari ku mwanya wa kane n’amanota 2 mu makipe atanu bari hamwe ariyo Botswana, Tunisia, Malawi na Chad.

Avuye muri Togo, Thierry Froger yahise asubira iwabo mu Bufaransa atoza ikipe Nimes umwaka umwe hagati ya 2011 kugeza mu 2012, ubwo yahavaga akajya mu ikipe ya Vannes yabayemo imyaka 2 kugeza 2014. Aha naho yarahavuye maze mu 2015 ajya gutoza ikipe ya Creteil.

Yatoje TP Mazembe ukwezi kumwe!

Thierry Froger yagarutse muri Afurika mu 2017 ahera muri Repubulika iharanura Demokarasi ya Congo. Tariki 13 Werurwe 2017, ikipe ya TP Mazembe yatangaje ko yumvikanye na we nk’umutoza wayo mushya wagombaga gusoza amasezerano tariki 31 Ukuboza 2017, aho yari asimbuye Hubert Velud.

Thierry Froger yatoje ikipe ya TP Mazembe yirukanwa nyuma y'iminsi 38 ahawe akazi
Thierry Froger yatoje ikipe ya TP Mazembe yirukanwa nyuma y’iminsi 38 ahawe akazi

Nyuma y’iminsi 38 ahawe akazi, Thierry Froger tariki 21 Werurwe 2017, ku bwumvikane n’ubuyobozi bw’ikipe yarirukanywe nyuma y’uko TP Mazembe itsindiwe muri 1/32 cy’imikino ya CAF Champions League, igasezererwa ikajya muri CAF Confederation Cup, icyo gihe yasezerewe na CAPS United yo muri Zimbabwe, nyamara yari yarihaye intego zo kuzagera nibura muri 1/4.

Yatoje USM Alger yo muri Algeria inshuro 2, anahura na Rayon Sports

Nyuma yo gutandukana na TP Mazembe, Thierry Froger muri Kamena 2018 yahawe akazi mu ikipe ya USM Alger muri Algeria, maze ari hamwe n’umutoza wungirije we Karim Khouda, batangazwa tariki 18 Kamena 2018, nk’abatoza bashya bari bagiye gusimbura Miloud Hamdi.

Thierry Froger ajya muri USM Alger kandi yasanze iyi kipe iri mu matsinda y’imikino ya CAF Conferations Cup, iri no mu itsinda rimwe na Rayon Sports ndetse akaba yaranahise atangira kwitegura umukino w’umunsi wa gatatu, wabereye i Kigali tariki 18 Nyakanga 2018, USM Alger igatsinda ibitego 2-1 mu gihe umukino wo kwishyura wabereye muri Algeria, amakipe yombi yanganyije 1-1.

Umutoza mushya wa APR FC Thierry Froger yatoje ikipe ya USM Alger inshuro 2 anahura na Rayon Sports
Umutoza mushya wa APR FC Thierry Froger yatoje ikipe ya USM Alger inshuro 2 anahura na Rayon Sports

Nta mwaka yamaze muri USM Alger kuko nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Mouloudia, isanzwe ihangana na USM Alger ibitego 3-2 muri shampiyona, ndetse akanasezererwa na Setif mu gikombe cy’igihugu, tariki 14 Werurwe 2019 yahise yirukanwa.

Iyi kipe yongeye kuyitoza ubugira kabiri, ubwo tariki ya 5 Ukuboza 2020 USM Alger yatangazaga ko yumvikanye na we kuyitoza mu gihe kingana n’umwaka umwe w’amasezerano, agiye gusimbura uwitwa François Ciccolini. Aha ariko ntabwo yahamaze igihe kinini kuko atararangiye dore ko tariki 7 Werurwe 2021, yahise atandukana na yo akinnye imikino 12 gusa.

Inzira iza muri APR FC yahereye muri Arta Solar 7 yo muri Djibouti

Tariki 31 Mutarama 2022, Thierry Froger yagizwe umutoza w’ikipe ya Arta Solar 7 yo mu gihugu cya Djibouti, asimbuye uwitwa Libiih Thomas. Muri iyi kipe yatoje kugeza tariki 15 Ugushyingo 2022, yatwayemo ibikombe bibiri birimo shampiyona ya 2021-2022 ndetse n’Igikombe cy’Igihugu cyo muri uwo mwaka w’imikino, aha akaba ariho avuye aza gutoza ikipe ya APR FC, kuva mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 afatanyije na Karim Khouda.

Umutoza mushya wa APR FC Thierry Froger
Umutoza mushya wa APR FC Thierry Froger

Imibare igaragaza ko kuva yatangira gutoza tariki 1 Mutarama 1994, amaze gutoza imikino 794. Muri iyi mikino yatsinzemo 289 atsindwa 253 anganya imikino 252, aho ijanisha mu gutsinda imikino rye riri ku kigera cya 36.40 %.

Thierry Froger aheruka gutoza Arta Solar 7
Thierry Froger aheruka gutoza Arta Solar 7
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka