Yannick Mukunzi n’ikipe ye bahagaritse umwiherero waberaga i Barcelone kubera #COVID19

Mu gihe Coronavirus ikomeje guhagarika ibikorwa by’imikino bitandukanye, Yannick Mukunzi n’ikipe ye ya ya Sandvikens IF bahagaritse imyitozo bakoreraga muri Espagne .

Kimwe mu bibazo byugarije isi muri iyi minsi ni icyorezo cya Coronavirus, aho by’umwihariko mu mikino yahagaritse amarushanwa menshi ku mpande zose z’isi.

Mu kuganira n’abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda, twagiranye ikiganiro na Yannick Mukunzi ukina muri Sandvikens IF yo muri Sweden, atubwira uko bihagaze nyuma y’iki cyorezo gikomeje gufata indi ntera.

Yannick Mukunzi ubu ari gukina Sandvikens IF yo muri Sweden
Yannick Mukunzi ubu ari gukina Sandvikens IF yo muri Sweden

Yannick Mukunzi yadutangarije ko kugeza ubu imyitozo ibanziriza shampiyona yabo yamaze guhagarikwa, aho bayikorerwaga muri Espagne mu mujyi wa Barcelone, ndetse na shampiyona y’icyiciro cya gatatu yari kuzatangira tariki 04/04/2020.

Yagize ati “Ubu ntituri gukina imikino yarahagaze. Twari mu mu myitzo n’imikino bibanziriza shampiyona (Pre-Season), twari turi muri Espagne mu mujyi wa Barcelona, ariko byabaye ngombwa ko duhita tugaruka vuba kubera Coronavirus, kubera hariya yari itangiye kugaragara ku bantu benshi, tugarutse batumaranye iminsi itanu kugira ngo babanze badupime, nibasanga nta kibazo tube twasubukura imyitozo”

“Hano ntibimeze neza abantu bari mu mazu, ntibari gusohoka abantu kuko iki cyorezo kiri kugaragara ku bantu benshi cyane, ahantu bacuruza ibiribwa ahantu henshi urajyayo ugasanga byashize kuko abantu bari kugura byinshi byo kubika.”

Iyi kipe ya Yannick Mukunzi usibye imyitozo yahagaze, hari n’imikino ibiri ya gicuti bagombaga gukina harimo uwo bari guhura n’iyitwa Kvarnsvedens IK kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/03, ndetse na Vasalunds IF ku wa Gatandatu tariki 28/03/2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka