Mukunzi Yannick avuye muri APR asinya imyaka 2 muri Rayon

Yannick Mukunzi umukinnyi wari usanzwe ukina hagati mu ikipe ya APR FC yamaze kwerekeza muri mukeba Rayon Sport aho yayisinyiye amasezerano yo kuyikinira imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi yerekeje muri Rayon Sport nyuma y’aho amasezerano yari afite muri APR FC yarangiye bagatinda kumwongerera andi, kubera kutumvikana ku mafaranga.

APR Fc itarumvikana na Yannick yerekeje i Rubavu
APR Fc itarumvikana na Yannick yerekeje i Rubavu

Mukunzi Yannick yanze gukora imyitozo atarongererwa amasezerano mashya kuko ngo hari ibyo batarumvikana kugirango ashyire umukono ku masezerano.

Amakuru yizewe yageraga kuri Kigali Today yavugaga ko Mukunzi Yannick yifuza ko APR yamuha amafaranga miliyoni 12Frw agasinya imyaka ibiri mu gihe APR yo itabikozwa aho ivuga ko igomba kumuha miliyoni 8Frw gusa.

Yannick Mukunzi yanze Milioni 8 ahabwa na APR Fc
Yannick Mukunzi yanze Milioni 8 ahabwa na APR Fc

Ubwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 kanama APR yakoraga imyitozo ya nyuma yitegura kwerekeza muri Rubavu Pre-season tournament twifuje kugananira n’umunyamabanga w’ikipe Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade maze ntiyashaka kugira icyo ashaka gutangariza itangazamakuru.

Yannick Mukunzi ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini hagati ha APR Fc, aha yahanganiraga umupira na Manishimwe Djabel
Yannick Mukunzi ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini hagati ha APR Fc, aha yahanganiraga umupira na Manishimwe Djabel

Umutoza Jimmy Mulisa nawe abajijwe aho Mukunzi Yannick na bagenzi be batakoze imyitozo mu magambo make ayagize ati”abadahri ni ibibazo bafite nibagaruka muzababona kuko hari abafite ibibazo birimo umunaniro ndetse’abanadi bafite ibibazo byabo bwite”

Mukunzi Yannick kuva Amavubi yasezererwa na Uganda mu gushaka itike ya CHAN tariki ya 19 kanama 2017 ntiyigeze yongera gukorana imyitozo na APR bitewe n’uko batarumvikana.

Nsabimana Aimable wazamukiye i Rubavu ntiyajyanye n'iyi kipe i Rubavu
Nsabimana Aimable wazamukiye i Rubavu ntiyajyanye n’iyi kipe i Rubavu

Abandi bakinnyi batari mu myitozo ni Aimable Nsabimana, Ombolenga Fitina uherutse kugurwa n’iyi kipe, Djihad Bizimana wagiye mu igeragezwa mu budage, Sugira Ernest wavunitse ukongeraho Nkinzingabo Fiston nawe wavunitse ariko we uba uri hanze areba bagenzi be bakora imyitozo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

rayon sport yacu ntizadusebyepe kuko ifite imbara nikomerezahn

jounn yanditse ku itariki ya: 6-05-2019  →  Musubize

Najyende Arikondababaye Mwifurije Amahirwemasa!!

Nshimiyimana Claude yanditse ku itariki ya: 1-09-2017  →  Musubize

Hummm !!!! Yayimwima gute se yararangije amasezerano y’imyaka 2 ? Rayon icyo isabwa n’ugutanga indezo ibindi byo cyereka niba yarabasinyiye contract indetermine!!!! Ikindi kdi nta ngwate y’umuntu ibaho kuko si umutungo utimukanwa.

gaga yanditse ku itariki ya: 1-09-2017  →  Musubize

NDI UMUFANA NDAYIFANA NARAYIPFIRIYE NIBYIZA CYANE GUSA NDISHIMWE GUSA SINABONA UKO MBIVUGA ABAFANABAYO OYEOYE O!!!!

CEDRIC BYUKUSENGE yanditse ku itariki ya: 31-08-2017  →  Musubize

Ubu nta mikino. buri mwana wese uboshye kubera ikipe akinamo. ajye arebera kuri bariya bamaze kumenya icyo gukora. umuntu akaba ahoooooo acunzwe n’igitsure kama geshi. kandi atazi no gutera isaluti. sha wakoze maze ndebe . none se icyari gitinyiro KO gikundiro ikivogereye .twagira dite.

babou yanditse ku itariki ya: 31-08-2017  →  Musubize

Nibatamuha release letter tuzabarekera amarushanwa yabo agaciro.ahubwo babe bayimwoherereza.Gacinya ko ndeba akomeje kubatsinda no kuryohereza GIKUNDIRO samedi ndabona bazatumurikira abakinnyi bafatika

Rito yanditse ku itariki ya: 31-08-2017  →  Musubize

Erega ubu Football ni amafranga,mwifurije amahirwe aho agiye gukina gusa APR ihombye umukinyi mwiza izarira. ndi umufana wa Musanze fc.

Alias yanditse ku itariki ya: 31-08-2017  →  Musubize

Haaa!mbega byiza naze mubandi kbs,tumuhaye ikaze.

Pfukamusenge Joseph yanditse ku itariki ya: 31-08-2017  →  Musubize

Uyu kabisa muradupfunyikiye yamaze gushiramo ntacyo azamarira Gikundiro yacu. Gusa nta kundi tumwifurije Ikaze.

Gikundiro yanditse ku itariki ya: 31-08-2017  →  Musubize

Naze muri Gikundiro dukubite igikona naho kuvuga KO batazamuha Release letter naho bihuriye niba se baramwimye ibyo abasaba byari kugenda gute? Yagombaga kureba ahari inyungu naho ibindi ntacyo bivuze.Ni gapapu nziza nemeye.

Theo yanditse ku itariki ya: 31-08-2017  →  Musubize

Ibi tuzabyemera umunsi Camarade azaba yemeye kumuha release letter

karenzi yanditse ku itariki ya: 31-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka