Yankurije na Nimubona begukanye 20 Km de Bugesera yaranzwe n’udushya (AMAFOTO)

Kuri iki Cyumweru i Nyamata mu karere ka Bugesera habereye isiganwa rizwi nka 20 Km de Bugesera, ryegukanwa n’abakinnyi bakinira APR Athletics Club.

Abakinnyi ba APR AC ni bo bihariye ibihembo muri iri siganwa
Abakinnyi ba APR AC ni bo bihariye ibihembo muri iri siganwa

Ni isiganwa ryabaye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, rikinwa mu byiciro bitandukanye birimo gusiganwa ku maguru, gusiganwa ku magare ndetse n’isiganwa ry’abafite ubumuga.

Abana bato bitwaye neza nabo bahembwe
Abana bato bitwaye neza nabo bahembwe
Umwe mu babyeyi bitabiriye isiganwa ku magare
Umwe mu babyeyi bitabiriye isiganwa ku magare

Mu gusiganwa Kilometero 20, m u bagabo ku mwanya wa mbere haje Nimubona Yves wakoresheje iminota 54 n’amasegonda 33, naho mu bagore uwa mbere aba Yankurije Marthe wakoresheje isaha imwe n’iminota umunani.

Gasore Serge utegura iri siganwa afatanyije n'akarere ka Bugesera
Gasore Serge utegura iri siganwa afatanyije n’akarere ka Bugesera

Uko bagiye bakurikirana

Abagabo (20 Km de Bugesera)

1. Nimubona Yves
2.Tuyishime Christophe
3. Nizeyimana Alex
4. Sebahire Eric
5. Ntawuyirushintege Pontien
6. Habakurema Frederick

Abagore (20 km de Bugesera)

1. Yankurije Marthe
2. Musabeyezu Adeline
3. Dusabimana Fanny
4. Musabyimana Agnes
5. Zipporah Harunyang Eleman
6. Nyiraneza Joselyne

Andi mafoto yaranze iri siganwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka