Yanga yo muri Tanzania isezereye Luc Eymael kubera amagambo mabi arimo n’irondaruhu

Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania imaze gusezerera umutoza Luc Eymael nyuma yo gutangaza amagambo atishimiwe arimo n’irondaruhu

Kuri iki Cyumweru ni bwo shampiyona yo mu gihugu cya Tanzania yasozwaga hakinwa imikino y’umunsi wa nyuma, aho ikipe ya Young Africans yatsinze ikipe ya Lipuli igitego 1-0, nyuma yaho umutoza Luc Eymael aza gutangaza amagambo atarishimiwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri Tanzania.

Yagize ati “Ntabwo nishimye muri iki gihugu cyanyu cya Tanzania, muri abantu batize, ndarambiwe, nta modoka ngira, nta WiFi nta DSTV, abafana batazi umupira baba basakuza gusa nk’inkende cyangwa imbwa.”

Luc Eymael yasezerewe
Luc Eymael yasezerewe

Nyuma y’aya magambo ubuyobozi bw’ikipe ya Yanga bwahise butangaza ko butandukanye bidasubirwaho n’uyu mutoza wanakunze kumvikana anenga byinshi muri Tanzania birimo n’imisifurire.

Ibaruwa ya Yanga yo gutandukana n'umutoza Luc Eymael
Ibaruwa ya Yanga yo gutandukana n’umutoza Luc Eymael

Kuva mu mwaka wa 2010, Luc Eymael yatoje amakipe arenga 10 arimo Rayon Sport yo mu Rwanda AFC Leopards yo muri Kenya, El Merreikh wo muri Sudan, Polokwane, Free State Stars na Black Leopards zo muri Afurika y’Epfo ndetse n’andi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka