Yanga ya Haruna na Sibomana yanganyije, ibura amahirwe y’umwanya wa kabiri

Ikipe ya Young Africans (Yanga) yanganyije na Azam Fc mu mukino amakipe yombi yarwaniraga gufata umwanya wa kabiri

Kuri iki Cyumweru muri Tanzania habaye umukino wari utegerejwe na benshi, umukino wahuje Young Africans (Yanga), aho yahuraga na Azam Fc yari ifite umwanya wa kabiri.


Muri uyu mukino ikipe ya Yanga isanzwe ikinamo abanyarwanda barimo Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick Pappy bari banabanjemo, bifuzaga gutsinda bagaca kuri Azam ibarusha amanota abiri.

Yanga inafite abafana benshi mu Rwanda ntibyaje kuyihira, kuko amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa, bituma Azam igira amanota 58, ikomeza kurusha Yanga amanota abiri yo yahise igira 56.

Uko indi mikino yagenze muri shampiyona ya Tanzania

Ku wa Gatandatu Tariki 20/06/2020

Coastal Union 0 - 0 Mtibwa Sugar
JKT Tanzania 2 - 0 Singida United
KMC 2 - 1 Ruvu Shooting
Mbeya City 0 - 1 Alliance FC
Namungo FC 2 - 0 Kagera Sugar
Ndanda FC 1 - 0 Biashara Mara United
Polisi Tanzania FC 1 - 1 Lipuli
Simba SC 3 - 0 Mwadui

National Football League 2019/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka