Yanga SC yasezereye abakinnyi 14 barimo Patrick Sibomana

Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yamaze gusezerera abakinnyi 14 barimo umunyarwanda Patrick Sibomana

Kuri uyu wa Mbere ikipe ya Young Africans izwi nka Yanga, yamaze gutangaza abakinnyi isigarana igomba kuzakoresha mu mwaka utaha w’imikino, hakaba hatagaragaramo Patrick Sibomana Pappy, mu gihe mugenzi we Niyonzimana Haruna n’ubwo yavunitse iyi kipe izamugumana.

Patrick Sibomana yamaze gutandukana na Yanga SC
Patrick Sibomana yamaze gutandukana na Yanga SC

Abakinnyi barindwi bari basanzwe bagifite amasezerano bari mu biganiro byo gusesa ayo masezerano ni Ali Mtoni, Ali Ali, Yikpe Gislain, Eric Kabamba, Rafael Daudi, Issa Maundu ndetse n’umunyarwanda Patrick Sibomana.

Bamwe mu bakinnyi bari bamaze gusoza amasezerano na bo bamaze kumenyeshwa ko amasezerano atazongera harimo kapiteni w’iyi kipe Papy Tshishimbi, Mohamed Issa ’Banka’, Mrisho Ngassa, David M Purge, Jaffary Mohammed, Tariq Seif na Andrew Vincent.

Abakinnyi iyi kipe yasigaranye mu bari basanzwe ni Farouk Shikhalo, Ramadhani Kabwili, Metacha Mnata, Haruna Niyonzima, Lamine Moro, Morrison, Faisal Salum, Deus Kaseka, Ditram Nchimbi, Balama Mapinduzi, Abdulaziz Makame, Paul Godrey, Adeyun Saleh, Said Juma Makapu, mu gihe Juma Abdul na Kelvin Yondani basoje amasezerano bari kuganirizwa ngo bayongere.

Shakisha izindi nkuru

National Football League 2019/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka