Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ku bwumvikane bw’impande zombi umutoza Yamen Zelfani atakiri umutoza w’iyi kipe

Nyuma yo kutabasha gufasha ikipe ya Rayon Sports mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup, ndetse no kumara imikino itanu nta ntsinzi, Rayon Sports yatandukanye na Yamen Zelfani wari umaze iminsi mike ayitoza.

Ikipe ya Rayon Sports ku bw’umutoza Yamen Zelfani,yaherukaga intsinzi ku mukino Gasogi United wafunguraga shampiyona tariki 18/08/2023, nyuma Rayon Sports indi mikino yose yarayinganyije ari yo Amagaju 1-1, Gorilla 1-1, El Hilal 1-1 inshuro ebyiri, ndetse na Marines 2-2.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rwose Icyo ni Icyemezo cya Kigabo. Uwo Mutoza yariye Gikundiro yacuu yarayicuruje. Najyane Ibyo Kabisaaa.
Tiramukizeeeee

H.Saidi yanditse ku itariki ya: 8-10-2023  →  Musubize

wibeshya abantu byatsindanwe1-0

fabien yanditse ku itariki ya: 8-10-2023  →  Musubize

Nibyo kbs na Discipline ye si iyo kuyobora abantu.
Yitwaraga gikoloni. Amana itugume imbere.

Bravo yanditse ku itariki ya: 8-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka