Yambuwe umwanya wa gatatu yabonye muri Tour du Rwanda azira gukoresha imiti itemewe

Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi ’UCI’ yahannye Patrick Schelling wabaye uwa gatatu muri Tour du Rwanda azira kunywa imiti itemewe.

Nyuma y’amezi atanu du Rwanda 2020 isojwe, Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi ’UCI’ yatangaje ko ibizamini byafashwe tariki 24 Gashyantare 2020, byagaragaje ko umusuwisi Patrick Schelling ukinira ikipe ya Israel Start-Up Nation yakoresheje imiti itemewe.

Patrick Schelling akinira ikipe ya Israel Start-Up Nation
Patrick Schelling akinira ikipe ya Israel Start-Up Nation

UCI ivuga ko uyu mukinnyi yasuzumwe ubwo hakinwaga agace ka ubwo kabiri ka Tour du Rwanda 2020 ubwo bavaga i Kigali berekeza i Huye, ibisubizo byo muri Gicurasi uyu mwaka bivuga ko Patrick Schelling yari yakoresheje imiti y’indwara ya Asthma yitwa Terbutarine kandi itemewe.

Patrick Schelling (wa kane uvuye iburyo) yahise yamburwa umwanya wa gatatu yari yabonye muri Tour du Rwanda
Patrick Schelling (wa kane uvuye iburyo) yahise yamburwa umwanya wa gatatu yari yabonye muri Tour du Rwanda

Nyuma y’ibi, yaje guhita ahagarikwa amezi ane adakina umukino w’amagare kuva muri Gicurasi kuzageza tariki 17/09/2020, ndetse yamburwa n’umwanya wa gatatu yari yegukanye muri Tour du Rwanda 2020.

Ikipe ye ya Israel Start-Up Nation ivuga ko itari yigeze imenya ko uyu mukinnyi yakoresheje iyi miti, mu gihe umukinnyi we avuga ko atayinyweye nk’imiti yongera imbaraga, ko ahubwo byatewe n’uburwayi bwa Asthma arwaye kuva mu bwana bwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Oya ntibamurenganyeee peuh! Kuko
Twese turabizi uburwayi bwa Asthma Bubahooo.....
Nindwara twese tuziiii

Ibyo kumwambur umwanya wagatatu ntibabikore kbx

Gervais / Alias Dhakim yanditse ku itariki ya: 12-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka