Villa SC isoje urugendo rwayo mu Rwanda itsinda APR

Ikipe ya Villa Sport Club yo muri Uganda yari imaze iminsi 3 mu Rwanda mu mikino ya gicuti isoje urugendo rwayo itsinda APR ibitego 2-1.

Uyu ni umukino wa kabiri iyo kipe yari ikinnye nyuma y’uko ku wa gatandatu tariki ya 2 Nzeli 2017 nabwo yari yakinnye na Rayon Sports maze iyitsinda 1-0.

Mu mukino wa kabiri yakinaga na APR Fc, Villa iwutsinze ku bitego 2-1
Mu mukino wa kabiri yakinaga na APR Fc, Villa iwutsinze ku bitego 2-1

Muri uyu mukino wahuje APR na Villa wagaragayemo impinduka cyane ku ruhande rwa APR aho abakinnyi bakinnye bari biganjemo abakiri bato yavanye mu ishuri ryayo n’abandi yavanye ahandi ariko bakiri bato.

APR niyo yari yafunguye amazamu aho ku munota wa 20 yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Buregeya Prince, mu gihe Villa Yaje kukishyura mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira bajya kuruhuka ari 1-1, gusa mu gice cya kabiri Villa yaje kubona igitego cya kabiri ari nacyo cyayihesheje intsinzi.

Bizimana Didier umutoza wungirije muri APR yavuze ko gutsindwa byatewe n’umunaniro abakinnyi bavanye mu mikino barimo mu mpera z’icyumweru ndetse n’ubunararibonye bw’abakinnyi bakiri bato budahagije.

Ati”twari dufite umunaniro kubera imikino twakinnye,ikindi dufite abana bakiri bato kuba batarakinnye nibura mu cyiciro cya kabiri nabyo bituma batarabasha kumenya uko bahagarara mu kibuga ”

Umutoza wa Villa yavuze ko imikino ibiri ya gicuti bakiniye mu Rwanda yabafashije kumenya urwego abakinnyi bariho ku buryo ngo ubwo shampiyona izaba itangira mu byumweru bibiri bazaba bahagaze neza.

APR itsinzwe uyu mukino wa gicuti nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru yari yitabiriye imikino yo kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame yabereye i Rubavu ikaba nabwo yarabuze igikombe aho yatsindiwe na As Kigali ku mukino wa nyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bravo kuri Apr mubyukuri uko twayikekaga siko iri.cyakora uy’umwaka dushobora kutabona igikombe,ariko abana bacu nibamara kumenyerana tuzagora amakipe menshi.hagowe uzaza azi ko aje gutoragura amanota kuri Apr.

alias Kaceri yanditse ku itariki ya: 4-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka