Ni umukino wari witabiriwe n’abafana benshi cyane bari baje kureba APR FC, irimo amasura mashya y’Abanyamahanga nyuma y’imyaka 11 ikinisha Abanyarwanda gusa. Uyu mukino waranzwe no kwerekana umupira mwiza mu guhererekanya, yaba ku ikipe ya APR FC ndetse na Marine FC, nubwo yatsinzwe ariko imikinire yayo ikaba yari myiza.
Ku munota wa kabiri w’umukino Hirwa Jean de Dieu utari wamenye ko inyuma hari umukinnyi wa APR FC, yashatse guha umupira umunyezamu Tuyizere Jean Luc maze Victor Mbaoma wa ahita amutera icyugazi bituma amugusha mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti. Iyi penaliti yahawe uyu munya-Nigeria Victor Mbaoma arayiterera neza, atsinda igitego cya mbere cye muri iyi kipe anaba umunyamahanga wa mbere utsinze igitego muri APR FC nyuma y’imyaka 11.
Ku munota wa 54 w’umukino Ishimwe Christian yatswe umupira ahagana imbere ibumoso, maze Marine FC iwukina neza kugera kuri Byiringiro Gilbert wahise awuhindurira neza Thaiba Mbonyumwami, atsinda igitego cyo kwishyura cya Marine FC. Nyuma y’iminota ine ikipe ya APR FC yahise itsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Victor Mbaoma, nyuma y’uko azamukanye umupira agasa nk’uwutakaza ariko APR FC irawisubiza.
Ku munota 68 Umutoza Thierry Froger, yakuyemo Niyibizi Ramadhan ashyiramo Nshimiyimana Yunusu. Ku munota wa 76, APR FC yabonye igitego cya gatatu gitsinzwe n’ubundi na Victor Mbaoma ku mupira wahinduwe na Fitina Omborenga, yari ahinduwe na we ahita awutera atareba izamu, umunyezamu Tuyizere Jean Luc ananirwa kuwukuramo. APR FC yahise yongera gusimbuza ku munota wa 81 ikuramo Ruboneka Jean Bosco asimburwa na Mugisha Gilbert. Iminota 90 ndetse n’inyongera yarangiye APR FC ibonye itsinze y’ibitego 3-1.
APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 5 Kanama 2023, biteganyijwe ko izakina umukino wa gicuti na Kiyovu Sports ukabera i Bugesera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|