Uzareba imikino yose ya EURO 2020 kuri StarTimes mu mashusho meza ya HD

Imikino ya UEFA Euro 2020 iratangira mu cyumeru kimwe gusa, imikino 51 yose muzayireba ku masheni ya Star Times ndetse no kuri murandasi

Guhera ku wa Gatanu tariki 11/06 kugera kugera tariki 11/07/2021 isi yose iraba ihanze igikombe gihuza ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi “UEFA EURO 2020”, aho ibihugu 24 bizaba bihatana mu gihe cy’ukwezi kose.

Star Times ku masheni yayo izaba ifite uburenganzira busesuye bwo kwerekana iyi mikino yose kandi mu mashusho meza yo mu bwoko bwa HD, ndetse ikazaba yogezwa mu ndimi mpuzamahanga eshatu (Icyongereza, Igifaransa n’igi Portugal).

Kuri Star Times, uzareba imikino yose ya EURO 2020 ihuza ibihangange ku mugabane w'i Burayi
Kuri Star Times, uzareba imikino yose ya EURO 2020 ihuza ibihangange ku mugabane w’i Burayi

Mu rwego rwo kugira ngo buri munyafurika wese azabashe gukurikirana iri rushanwa, Star Times yabashyiriyeho uburyo bworoshye bwo kureba iyi mikino yose uko yakabaye.

Uburyo bwo kureba Euro 2020

Ku bafatabuguzi bashya , ubu baragura dekoderi n’ibikoresho byayo byose ku mafaranga ibihumbi 15 Frws gusa, hariho n’ifatabuguzi ry’ukwezi rya Classic cyangwa Smart bouquet maze ukareba imikino yose ya EURO.

Ku bakiriya basanzwe, bazareba iyi mikino kuri Basic Bouquet ku mafaranga ibihumbi bitandatu ku kwezi kuri anteni y’udushami. Ku bakoresha anteni y’igisahane nabo bazabona ibyisumbuyeho, aho abafatabuguzi bashobora guhitamo kongera ifatabuguzi ry’ukwezi, icyumweru cyangwa se umunsi umwe.

Ku bashaka ifatabuguzi ry’ukwezi bazishyura amafaranga 8500, icyumweru bazishyura 2850, ndetse n’amafaranga 850 ku munsi.

Vlady Terimbere ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri StarTimes ati “Twishimiye kuzerekana EURO 2020. Twizeye kuzabona byinshi byiza hamwe n’abakinnyi b’ibihangange ku isi ndetse n’amakipe akomeye muri iri rushanwa”

“Mu minsi ishize abakunzi b’imikino itandukanye muri Afurika bishyuzwaga amafaranga menshi ngo barebe amarushanwa akomeye, ibi si byo. Muri Afurika aya marushanwa agomba kugera kuri bose, ni byo Star Times iharanira kugeraho, tukizera ko byibura buri munyafurika wese azaryoherwa na EURO 2020”

Ubu wanareba Euro 2020 kuri Application ya StarTimes ON

Ubu noneho no kuri telefoni igendanwa, ushobora gushyira application ya StarTimes ON muri telefoni yawe ndetse ukaba wanabasha kuyihuza n’inyakiramashusho yawe (Televiziyo), ukaba wabona amshusho ari mu bwoko butatu butandukanye Standard Definition (SD), High Definition (HD) ndetse Ultra High Definition (UHD).

Ku bakiriya bafashe ifatabuguzi rya VIP, bashobora kureba imikino ku bikoresho bine bitandukanye (Telefoni cyangwa Televiziyo). Abakoresha iyi application kandi bashobora kugura ifatabuguzi ry’ukwezi, ry’icyumweru, cyangwa umunsi uhereye ku mafaranga 700 ku munsi.

Irbere imikino yose EURO 2020 kuri Star Times uhereye ku mukino ufungura irushanwa uzahuza igihugu cya Turukiya ndetse n’u Butaliyani guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 11/06/2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka