Umukinnyi Uwimana Noe ukina mu ikipe ya Phildalphia Union yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mutsinzi Ange ukina muri FK Jerv yo muri Norvege baraye bageze mu mwiherero w’Amavubi aho baje kwifatanya n’abandi kwitegura umukino wa Mozambique.
Abandi bakinnyi bagombaga kurara bageze mu Rwanda ni Emmanuel Imanishimwe wagombaga kuhagera ku i Saa Saba z’igicuku cyo kuri uyu wa Kabiri, mu gihe Abeddy Biramahire we yahageze i Saa moya z’igitondo.
Abandi bakinnyi bategerejwe ni Mukunzi Yannick na Rafael York bakina muri Swedene bazagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 14/06 ku i Saa Saba z’amanywa, na Hakeem Sahabo uzahagera ku wa Kane tariki 15/06 Saa moya za mu gitondo.
Ku wa Kane tariki 15/06 ni bwo Amavubi azahita yerekeza mu karere ka Huye aho agomba gukomereza imyitozo, akazakina na Os Mambas ya Mozambique ku Cyumweru tariki 18/06/2023 guhera i Saa Cyenda z’amanywa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|