Uwasifuye umukino Rayon Sports yanganyijemo na Gicumbi yahanwe

Umusifuzi wo hagati Ngaboyisonga Patrick wasifuye umukino wa Rayon Sports na Gicumbi, yahagaritswe imikino ine adasifura kubera amakosa yamuvuzweho

Tariki ya 14/03/2020 ni bwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 24 wa shampiyona, aho ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye ikipe ya Gicumbi kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Nyuma y’uyu mukino, igitego ikipe ya Rayon Sports yatsinze cyo kwishyura ikipe ya Gicumbi mu minota y’inyongera, nticyavuzweho rumwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru, aho bavugaga ko iki gitego cyatsinzwe Sugira Ernest yabanje gusunika umunyezamu wa Gicumbi, maze Ally Niyonzima ahita atsinda igitego.

Nyuma yaho Komisiyo y’imisifurire mu Rwanda yaje guterana, yemeza ko uyu musifuzi Ngaboyisonga Patrick yakoze amakosa muri uwo mukino, bituma ahagarikwa imikino ine adasifura, ikazatangira kubarwa ubwo amarushanwa azaba asubukuwe mu Rwanda.

Uko igitego cya Rayon Sports cyateje impaka cyagiyemo

.

Muri uyu mwaka w’imikino abayobozi b’amakipe bakunze kugaragaza ko imisifurire mu Rwanda atari myiza, aho abenshi bagiye bahanwa abandi bakagirwa abere, nk’uko muri uku kwezi uwasifuriye Mukura na AS Kigali yahagaritswe ukwezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mumezemute turabakunda cyane ngusa abasifuzi bisubireho

Kayigamba syridio yanditse ku itariki ya: 25-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka