Uwasifuriye APR na Club Africain yahawe n’umukino wa Mukura VS

Umukino uzahuza Mukura VS na El Hilal El Obeid muri CAF Confederation Cup, uzasiifurwa n’abasifuzi bo muri Eswatini harimo uwanasifuriye APR FC na Club Africain

Mu mukino ubanza wa 1/16 cya CAF Confederation Cup uzahuza Mukura VS na El Hilal El Obeid uzabera muri Sudani, uzasifurwa n’abasifuzi bakomoka muri Sudani y’Amajyepfo ari bo Ring Nyier Akech Malong (umusifuzi wo hagati), Gasim Madir DEHIYA (Umusifuzi wo ku ruhande), George Primato OLIBO (umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande).

Abasifuzi bo muri Eswatini bari basifuriye APR na Club Africain, uwo hagati azagaruka mu Rwanda asifurire na Mukura
Abasifuzi bo muri Eswatini bari basifuriye APR na Club Africain, uwo hagati azagaruka mu Rwanda asifurire na Mukura

Mu mukino wo kwishyura, aya makipe azasifurirwa n’abasifuzi bakomoka muri Eswatini, harimo uwo hagati wasifuye umukino APR FC yanganyijemo na Club Africain i Kigali, abo ni Thulani SIBANDZE (uwo hagati), abasifuzi bo ku ruhande ni Sifiso NXUMALO na ZAMANI THULA SIMELANE gusa bo ntibari mu basifuye umukino wa APR FC.

Itsinda rimwe ry’abanyarwanda rirekeza mu Barabu

Ishimwe Jean Claude nawe azaba ayoboye umukino wa Etoile du Sahel na Stade d'Abidjan
Ishimwe Jean Claude nawe azaba ayoboye umukino wa Etoile du Sahel na Stade d’Abidjan

Itsinda ry’abasifuzi bane b’abanyarwanda bane rirerekeza muri Tunisia, aho bagomba gusifura umukino ukomeye uzahuza Étoile Sportive du Sahel na STADE D’ABIDJAN, abo ni Jean Claude ISHIMWE uzasifura hagati, Dieudonne MUTUYIMANA na Raymond Nonati BWILIZA bazasifura ku ruhande, ndetse na Ruzindana Nsoro uzaba ari umusifuzi wa kane.

Abandi banyarwanda nabo barasifura umukino muri Zambia

Hakizimana Luis azaba ayoboye umukino wa Zesco United na TP Mazembe
Hakizimana Luis azaba ayoboye umukino wa Zesco United na TP Mazembe

Undi mukino ukomeye uzabera Lusaka muri Zambia, ikipe ya Zesco United izaba yakiriye TP Mazembe yo muri RD Congo, uyu mukino uzasifurwa na Louis HAKIZIMANA, uzafashwa na HAKIZIMANA Ambroise ndetse na KARANGWA Justin nk’abasifuzi bo ku ruhande, naho Samuel UWIKUNDA azaba ari umusifuzi wa kane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka