Uwari ushinzwe gukurikirana ibikoresho by’Amavubi yitabye Imana

Baziki Pierre wari ushinzwe gukurikirana ibikoresho by’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ (Kit Manager), yitabye Imana azize uburwayi.

Baziki Pierre yitabye Imana
Baziki Pierre yitabye Imana

Muri iki gitondo cyo ku wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022, ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’uko Baziki Pierre wari umaze hafi imyaka 10 ari Kit Manager w’Amavubi, yitabye Imana.

FERWAFA ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize iti "Tubabajwe no kubamenyesha inkuru y’incamugongo, y’urupfu rw’uwahoze ari umukozi ushinzwe gucunga ibikoresho (kit Manager), mu ikipe nkuru y’igihugu, Baziki Pierre, witabye Imana azize uburwayi”.

Yakomeje igira iti “FERWAFA yihanganishije umuryango wa nyakwigendera. Ruhukira mu mahoro Pierre".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwo mugabo Imana imwacyire mubayo

Iyakaremye yanditse ku itariki ya: 15-02-2022  →  Musubize

Nashakishije muli bible yanjye ahantu bavuga ko upfuye aba yitabye Imana ndahabura.Nshaka n’ahantu bavuga Roho idapfa kandi ifite ubwenge,ikomeza gukora iyo dupfuye,ndahabura.Ahubwo nsoma ko Yezu yavuze ko upfuye aba ameze nk’usinziriye kandi azamuzura ku munsi w’imperuka akamuha ubuzima bw’iteka,niba yarapfuye yaririndaga gukora ibyo Imana itubuza.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana abakristu dusenga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

mapike yanditse ku itariki ya: 14-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka