Uwari umutoza wa Kirehe yasezerewe kubera umusaruro muke

Kalisa Francois wari umutoza m,ukuru wa Kirehe Fc, yamaze gusezererwa aho ashinjwa n’ubuyobozi bwe umusaruro muke

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kirehe bwamaze gutangaza ko bwafashe icyemezo cyo gusezerera uwari umutoza mukuru Kalisa Francois, nyuma y’aho babonaga ikipe yabo iri mu murongo mubi ushobora no gutuma isubira mu cyiciro cya kabiri.

Kalisa Francois (uri hagati) watozaga Kirehe yasezerewe
Kalisa Francois (uri hagati) watozaga Kirehe yasezerewe

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa dufitiye kopi, Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko uyu mutoza bwagiye bumwandikira bumusaba ibisobanuro by’impamvu ikipe iri kwitwara nabi ariko ntasubize, buza guhita bufata umwanzuro mu nama yateranye ku wa mbere tariki 04/02/2019.

Ibaruwa isezerera Kalisa Francois
Ibaruwa isezerera Kalisa Francois

Ikipe ya Kirehe kugeza ubu iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16 agize Shampiona, mu gihe mu gihe mu mikino 15 amaze gukina muri iyi Shampiona, yatsinze ibiri gusa, anganya itandatu, atsindwa irindwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka