Uwari umutoza Seninga wa Musanze FC yirukanywe ku munota wa 63 w’umukino

Uwari umutoza Seninga Innocent wa Musanze FC yirukanywe ku munota wa 63 w’umukino wa Shampiyona waberaga i Bugesera uhuza Gasogi United na Musanze FC, nyuma y’uko ikipe ye yari imaze gutsindwa ibitego 4-1.

Seninga Innocent
Seninga Innocent

Ni amakuru yatangajwe na Placide Tuyishime, umuyobozi w’ikipe ya Musanze FC nyuma y’umukino, aho yemeje ko bafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza Seninga batabanje kurindira ko umukino urangira mu rwego rwo kurinda ikipe gukomeza gutsindwa byinshi dore ko byari bimaze kuba 4-1.

Yagize ati “Ni byo umutoza Seninga tumusezereye ku munota wa 63 kuko twabonaga ntacyo ari gukora, azize ko adashoboye kuko gutoza kwe byasubiye inyuma. Ubwo ni ugushakira ubundi buzima ahandi kuko mu mupira ndabona byaranze”.

Igice cya mbere cy’umukino cyari cyarangiye amakipe anganya igitego 1-1, aho Munyeshyaka Gilbert w’ikipe ya Musanze yari yabanje gufungura amazamu, ibitego bine bya Gasogi bibiri bitsindwa na Kikuyu Hassan ibindi bibiri bitsindwa na Bugingo Hakimu na Yamini Salum.

Perezida wa Musanze FC yatangaje ikigiye gukorwa nyuma yo kwirukana umutoza ati “Ikigiye gukurikiraho, tugiye kwicara nka Komite turebe icyo dukora, ngira ngo abatoza barahari tuzashakisha undi ariko hari umutoza Cannavaro wari wungirije, araba ari kumwe n’ikipe kugira ngo turebe uko twarangiza iyi mikino ariko nyuma tuzashake undi.”

Perezida Tuyishimire yavuze ko kwirukana umutoza ntacyo byangiza ku masezerano yari afitanye n’ikipe ya Musanze.

Yagize ati “Ntacyo byangiza, amasezerano ni amasezerano hari amategeko akurikizwa, ariko aho kugira ngo umuntu aguteze ‘Pressure’ za buri munsi n’ubwo zaba za miliyoni zingana gute wazimuha ariko ukagira amahoro”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi nama se mwayigiriye n’Abayobozi ba Gikubdiro yacu ko Umutoza dufite nawe byamurenze Kweli! Nababajwe no Gutsindwa na As de Kigali.
Muzadutumikire.

Habimana Jean Paul yanditse ku itariki ya: 23-05-2021  →  Musubize

Ubwo se koko kumwirukana match itarangihe vyatumye byibura mutsinda. Mwagiye mworoherana ariko, mukaganira neza mukamenya aho ikibazo kiri. Gasogi mwagize ngo iroroshye, mumuhoye ubusa!

Ernest yanditse ku itariki ya: 23-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka