Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ni bwo Muhire Jean Paul wari usanzwe ari umubitsi wa Rayon Sports, yandikiye iyi kipe abamenyesha ko ahagaritse inshingano zo kuba umubitsi wa Rayon Sports, inshingano yari yarahawe Tariki 22 Ukwakira 2017.
Mu ibaruwa yanditse, bivugwa ko yeguye ku mpamvu ze bwite, akaba yirinze no kugira ikindi avuga ku mpamvu zo kwegura kwe, ahubwo atangaza ko azakomeza kuba hafi ikipe ya Rayon Sports.
Amakuru yatugeragho mu cyumweru gishize, yavugaga ko n’ubundi uyu mubitsi yari yashatse kwegura ariko biza guhagarara, aho byavugwaga ko hari ibyo atabashije kumvikana n’abo bafatanyije kuyobora ikipe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|