Uwambazimana Léon "Kawunga" ashobora gusubira muri Rayon Sports

Umukinnyi wahoze akina muri Rayon Sports akayivamo, Uwambazimana Leon ubu aratangaza ko ashobora gusubira muri Rayon Sports cyangwa akajya Tanzania

Mu kiganiro twagiranye n’uyu mukinnyi wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports, ubwo yari azwiho gukinisha imbaraga cyane no gutera amashoti ya kure aremereye, aratangaza ko ameze neza mu ikipe ya Sunrise ari gukinira ubu, aho ari gukora cyane ngo abone ikipe ikomeye.

Yagize ati "Gahunda mfite ni ugukora cyane nkareba ko najya mu ikipe ikomeye, ubuzima si bubi cyane muri Sunrise n’ubwo nta mikoro ahagije ahari, ariko ndacyeka ko mu minsi iri imbere bigiye gukemuka"

Uwambazimana Leon wari uzwi ku izina rya kawunga muri Rayon, ngo yifuza gusubira muri Rayon Sports
Uwambazimana Leon wari uzwi ku izina rya kawunga muri Rayon, ngo yifuza gusubira muri Rayon Sports

Ngo ashobora gusubira muri Rayon Sports cyangwa akajya muri Tanzania

"Rayon Sports hashize nk’ibyumweru bibiri nganiriye na Perezida wa Rayon Sports, ibintu biracyari bibisi ntabwo biragenda neza, ariko birashoboka ko nasubirayo n’ubwo hari n’undi muntu ugurisha abakinnyi uri kunshakira ikipe muri Tanzania."

Uwambazimana Leon (ibumoso mu bahagaze) ubu ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe ya Sunrise
Uwambazimana Leon (ibumoso mu bahagaze) ubu ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe ya Sunrise

Uwambazimana Leon nyuma yo kuva mu ikipe ya Rayon Sports yerekeje muri Mozambique, aho atamaze igihe agahita agaruka mu Rwanda, akerekeza mu ikipe ya Sunrise ubu ibarizwa ku mwanya wa 8 n’amanota 17.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

leo ni umukinnyi mwiza namugira inama yo kujya Tanzanie kuko rayon sport ayigiyemo yajya asimbura kuko ntiyakinana pierrot,Fabrice ,sefu

gaston yanditse ku itariki ya: 17-01-2017  →  Musubize

Nukuri Natwe Tubona Haricyo Yamara Akajya Afatanya Na Abuba Kd Nzi Neza Ko Equipe Yagira Aho Igera Gusa Murakoze Kd Mukomeze Muyatugezeho Amenyekana Yose Kuruwo Musore Murakoze

Samy yanditse ku itariki ya: 17-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka