Uwahoze ari Perezida wa Real Madrid yishwe na COVID-19

Lorenzo Sanz wahoze ari Perezida w’ikipe ya Real Madrid, yaraye apfuye azize COVID-19, nyuma yo kujyanwa mu bitaro arembye.

Lorenzo Sanz wari ufite imyaka 76 y’amavuko, yayoboye Real kuva mu mwaka wa 1995 kugera muri 2000, muri icyo gihe Real Madrid yegukanye igikombe cya Champions League inshuro ebyiri.

Lorenzo Sanz Duran, umuhungu we, yanditse ku rubuga rwa Twitter ati “Papa wanjye yapfuye”.

Muri ubwo butumwa bwo kuri Twitter bwatangajwe n’umuhungu we yongeyeho ati “Ntiyarakwiye kurangiza ubuzima bwe muri ubu buryo.

Ni Umwe mu bantu beza cyane, b’umuhate mwinshi cyane kandi bakunda gukora cyane nigeze mbona mu buzima bwanjye. Umuryango we na Real Madrid ni bo yari yarihebeye”.

Hari ibintu uyu mukambwe azahora yibukirwaho n’abakunzi ba Real Madrid.

Lorenzo Sanz ni we waguze abakinnyi nk’Umunya-Brezil Roberto Carlos, Umuholandi Clarence Seedorf n’Umunya-Croatia Davor Suker, umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane mu gikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 1998.

Ubwo yari amaze imyaka itanu ayobora iyi kipe, yatsinzwe amatora yo mu mwaka wa 2000 na Florentino Perez, ari na we uyoboye Real kugeza ubu.

Icyatumye Perez amutsinda ni uko yamurushaga ubutunzi, iki gihe Perez kandi yakoresheje iturufu yo kuzana Umunya-Portugal, Luis Figo, wakinaga muri mukeba FC Barcelona, bituma benshi mu bakunzi ba Real Madrid babyumva vuba bamuhundagazaho amajwi.

Ikipe ya Real Madrid yari nk’ikipe y’umuryango kuko n’umuhungu we , Fernando w’imyaka 46 y’amavuko, yakiniye Real Madrid kuva mu 1996 kugeza mu 1999, mbere y’uko imyaka irindwi ye ya nyuma akina umupira w’amaguru ajya kuyisoreza muri Malaga yahoze ikina mu cyiciro cya mbere muri Espagne, se umubyara Lorenzo Sanz yari abereye nyira yo mbere yo kuyigurisha n’abakire b’Abanya-Qatar..

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka