Uwahoze akinira Ghana yatangaje ko ari Se wa Rashford ukinira Manchester United

Uwahoze ari umukinnyi wa Ghana yatangaje ko ari Se wa Marcus Rashford wa Manchester United, usanzwe ufite ababyeyi barimo Se uvuka muri Jamaica

Inkuru iri kuvugwa cyane mu Bwongereza ndetse no bandi bakunzi b’umupira w’amaguru, ni rutahizamu wa Machester United ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, uyu bikaba bisanzwe bizwi ko abyarwa na Joseph Rashford ukomoka muri Jamaica, ndetse na Melanie Rashford uvuka Saint-Kitts-et-Nevis.

Marcus Rashford asanzwe afite Se ukomoka muri Jamaica
Marcus Rashford asanzwe afite Se ukomoka muri Jamaica

Mu buryo butangaje umunya-Ghana, Michael Boye Marquaye yatangaje ko ari we Se wa Marcus Rashford, ndetse anatangaza ko na we ubwe asanzwe abizi neza ko afite inkomoko muri Ghana.

Michael Boye Marquaye yagize ati "Rashford ni umuhungu wanjye, nubwo tutabashije kubonana mu myaka myinshi ishize, gusa mbere yari yarandakariye avuka ko namutaye ariko atari ko bimeze.”

Benshi batangiye kwibaza ko uyu mugabo w’imyaka 65 uba mu Bwongereza atangaje ibi kugira ngo avugwe cyane cyangwa abe yabikuramo izindi nyungu, ariko aganira na Radio yitwa Starr Fm yabyamaganiye kure.

Ati “Abantu benshi bari kuza kundeba bambaza ayo makuru, ariko sindi bene uwo muntu ushaka uburyo nk’ubwo bwo kubona amafaranga cyangwa kuba icyamamare.”

Michael Boye Marquaye uvuga ko ari Se wa Marcus Rashford
Michael Boye Marquaye uvuga ko ari Se wa Marcus Rashford
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abana bavuka ku babyeyi batateye igikumwe ni millions and millions. Mu bihugu nka Brazil na Costa Rica,hamwe n’ibihugu byinshi by’i Burayi,abana bavuka ku babyeyi batashakanye (ibinyendaro),barenga 70% by’abana bose bavuka.Biteye ubwoba.Nyamara kera abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari amasugi (vierges).Bene abo bana ntibabagaho.Kuba Ubusambanyi bukabije,bihuye n’uko Bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka abantu bazaba bashaka ibinezeza aho gushaka Imana”.Umuti rukumbi w’iki kibazo,kimwe n’ibindi bibazo byo ku isi,nta wundi uretse ko ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko bible ivuga ahantu henshi.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.

munyemana yanditse ku itariki ya: 11-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka