Urutonde rwa FIFA: Maroc mu bihugu byazamutse, u Rwanda nta mpinduka

Ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwasohotse uyu munsi, igihugu cya Maroc cyegukanye CHAN kiri mu bihugu byazamutse cyane, mu gihe u Rwanda rwagumye ku mwanya rwariho

Kuri uyu wa Kane tariki 18/02/2021 ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryashyize hanze urutonde ngarukakwezi ruzwi nka “FIFA/Coca-Cola World Ranking”, aho u Bubligi ari bwo bukomeje kuyobora ku isi.

Maroc yegukanye CHAN yazamutseho imyanya ibiri
Maroc yegukanye CHAN yazamutseho imyanya ibiri

Uru rutonde rukorwa hashingiwe ku mikino ibihugu biba byakinnye, ibihugu byo muri Afurika biheruka gukina CHAN ni byo byungukiyemo ugereranyije n’ibindi usanga nta mwanya n’umwe byigeze bizamukaho ku rutonde rwa FIFA.

Ikipe y’igihugu ya Maroc yegukanye CHAN yazamutseho imyanya ibiri ijya ku mwanya wa 33 ku isi, Mali yabaye iya kabiri muri CHAN yazamutseho imyanya itatu ijya ku wa 54, Guinea yegukanye umwanya wa gatatu izamukaho umwanya umwe.

Republika iharanira Demokarasi ya Congo yaviriyemo muri ¼ yazamutseho umwanya umwe, mu gihe u Rwanda narwo rwageze muri ¼ nta mpinduka zabaye aho rwagumye ku mwanya wa 133 ku isi, naho Uganda iba igihugu cyagabanutseho amanota menshi (6).

U Rwanda rwagumye ku mwanya wa 133
U Rwanda rwagumye ku mwanya wa 133

Amakipe 10 ya mbere ku Isi

Amakipe 10 ya mbere muri Afurika ndetse n’ibihugu byo muri aka karere uko bihagaze

20. Senegal
26.Tunisia
31. Algeria
33. Morocco
36. Nigeria
49. Egypt
50. Cameroon
52. Ghana
54. Mali
58. Burkina Faso

60. Congo DR
83. Uganda
104. Kenya
127. Sudan
*133. Rwanda*
135. Tanzania
138. Burundi
146. Ethiopia
163. South Sudan

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urwanda rukeneye gukinisha abanyamahanga

Phocus yanditse ku itariki ya: 3-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka