Urutonde rw’abakinnyi 15 bahatanira ibihembo bya Shampiona 2017/2018

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje urutonde rw’abakinnyi 15 bari mu byicoro bitanu, bakazatoranywamo abakinnyi bahize abandi muri Shampiona 2017/2018

Kuri uyu wa Kane muri Marriot Hotel harabera umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi n’abatoza bitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize wa 2017/2018, ibihembo bigabanyije mu byiciro bitanu.

Ibyo byiciro ni umukinnyi w’umwaka, umukinnyi utarengeje imyaka 21 witwaye neza, umutoza w’umwaka, n’umutoza uzamutse neza kurusha abandi. uwatsinze ibitego byinshi ari we Ndarusanze Jean Claude wa AS Kigali watsinze ibitego 15.

Kwizera Pierrot wari watowe nk'umukinnyi w'umwaka inshuro ebyiri zose ziheruka
Kwizera Pierrot wari watowe nk’umukinnyi w’umwaka inshuro ebyiri zose ziheruka

Urutonde rw’abahatanira ibihembo mu mwaka w’imikino 2017/18

Umukinnyi watsinze ibitego byinshi: Ndarusanze Jean Claude (AS Kigali)- Ibitego 15
Umukinnyi w’umwaka

1. Bizimana Djihad (APR FC, ubu yaguzwe na Waasland-Beveren yo mu Bubiligi)
2. Ndarusanze Jean Claude (AS Kigali)
3. Hakizimana Muhadjiri (APR FC)

Hakizimana Muhadjili uhabwa amahirwe yo gusimbura Kwizera Pierrot nk'umukinnyi w'umwaka
Hakizimana Muhadjili uhabwa amahirwe yo gusimbura Kwizera Pierrot nk’umukinnyi w’umwaka

Umunyezamu w’umwaka

1. Rwabugiri Omar (Mukura VS)
2. Kimenyi Yves (APR FC)
3. Bate Shamiru (AS Kigali)

Umukinnyi ukiri muto (U-21) w’umwaka

1. Buregeya Prince (APR FC)
2. Muhire Kevin (Rayon Sports FC)
3. Byiringiro Lague (APR FC)

Muhire kevin ni umwe mu bakinnyi bigaragaje umwaka w'imikino ushize mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga
Muhire kevin ni umwe mu bakinnyi bigaragaje umwaka w’imikino ushize mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga
Buregeya Prince mu bakinnyi bato bigaragaje Shampiona ishize
Buregeya Prince mu bakinnyi bato bigaragaje Shampiona ishize

Umutoza w’umwaka

1. Ljubomir Ljupko Petrovic (APR FC)
2. Haringingo Christian Francis (Mukura VS)
3. Ruremesha Emmanuel (Musanze FC)

Umutoza wigaragaje mu mwaka ushize w’imikino

1. Ruremesha Emmanuel (Musanze Fc)
2. Haringingo Christian Francis (Mukura VS)
3. Mphande Joel Albert (Police FC)

Muri ibi bihembo haziyongeraho ikipe y’umwaka y’abakinnyi 11 bazahabwa 100,000 Frws buri wese, mu gihe umukinnyi w’umwaka azahabwa Miliyoni 1 , uwatsinze ibitego byinshi azahabwa 750,000 Frws, umukinnyi ukiri muto wahize abandi azahabwa ibihumbi 500,000 Frws.

Bamwe mu begukanye ibihembo umwaka ushize
Bamwe mu begukanye ibihembo umwaka ushize

Abari begukanye ibi bihembo umwaka ushize

Uko ibihembo byari byatanzwe mu mwaka w’imikino wa 2016/2017

Umukinnyi ukiri muto mwiza: Biramahire Abeddy wa Police FC (500 000 Frw)

Umuzamu w’umwaka: Ndayishimiye Eric Bakame wa Rayon Sports (400 000 Frw)

Umukinnyi mwiza w’umwaka: Kwizera Pierre wa Rayon Sports (1 000 000 Frw)

Umutoza utanga icyizere: Seninga Innocent wa Police FC (500 000 Frw)

Umutoza w’umwaka: Irambona Masoudi Djuma wa Rayon Sports (750 000 Frw)

Umusifuzi mwiza w’umwaka: Twagirumukiza Abdourkalim (400 000 Frw)

Umusifuzi wungiriza witwaye neza: Ndagijimana Theogene (400 000 Frw)

Igitego cy’umwaka: Rusheshangoga Michel (100 000 Frw)

Uwatsinze ibitego byinshi: Danny Usengimana wa Police FC (500 000 Frw)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka