Urukundo bafitiye ruhago rwatumye batangiza irushanwa mu kagari kabo (Amafoto)

Ubuyobozi bw’Akagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi muri Huye bwatangije irushanwa ngarukamwaka ry’umupira w’amaguru rigamije gushishikariza abaturage gahunda za leta zitandukanye.

Abatuye Umurenge wa Kinazi bakunda umupira w'amaguru ku buryo usanga bafite ishyaka mu gufana
Abatuye Umurenge wa Kinazi bakunda umupira w’amaguru ku buryo usanga bafite ishyaka mu gufana

Iryo rushanwa ryatangiye muri 2016. Muri uyu mwaka wa 2017 nabwo ryarakomeje baryita "Tora neza Tournament", rigamije gushishikariza abatuye b’ako kagari gutora neza.

Iryo rushanwa ryatangiye muri Kamena 2017, ryitabirwa n’amakipe agize imidugudu itanu hamwe n’ikipe y’itorero CECA rikorera muri ako kagari.

Ryashojwe ku itariki ya 20 Kanama 2017, ku mukino wa nyuma wahuje ikipe y’umudugudu wa Sogwe n’iy’umudugudu wa Rugarama. Uwo mukino warangiye ikipe ya Sogwe itsinze igitego kimwe ku busa bw’ikipe ya Rugarama.

Ikipe ya Sogwe yahawe igikombe gifite agaciro k’ibihumbi 30Rwf inahabwa ibihumbi 40RWf. Ikipe ya Rugarama yo yahawe ibihumbi 30RWf, naho iya gatatu ihabwa ibihumbi 20RWfr.

Ayo mafaranga yatanzwe n’abikorera bo mu Murenge wa Kinazi, biyemeje gushyigikira imikino mu murenge wabo.

Aha bari bari mu marushanwa yitwa "Tora Neza Tournament"
Aha bari bari mu marushanwa yitwa "Tora Neza Tournament"

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahana, Gilbert Nkurunziza avuga ko “Tora Neza Tournament” yari igamije gushishikariza abaturage gutora neza kandi ngo batoye neza.

Agira ati “Twashishikarije abaturage kwitabira amatora, biba byiza banatora Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku kigero cya 99,8%.”

Akomeza avuga ko biyemeje gutangiza ayo marushanwa kuko babonaga abaturage bo mu Murenge wa Kinazi bakunda imikino cyane.

Iki ni cyo gikombe bakiniraga mu marushanwa ya "Tora Neza"
Iki ni cyo gikombe bakiniraga mu marushanwa ya "Tora Neza"

Ibyo bavuga nibyo kuko ubwo ayo marushanwa yabaga hagaragaraga umubare munini w’abaturage baje gufana amakipe yabo harimo abakuru, abasore n’inkumi n’abana bakiga mu mashuri abanza.

Ikindi ngo ni uko insangamatsiko bayigena bitewe n’ibyo bashaka gushishikariza abaturage.

Ikipe y'umudugudu wa Sogwe ni yo yegukanye igikombe
Ikipe y’umudugudu wa Sogwe ni yo yegukanye igikombe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbega gahunda nziza! n’abandi bakwiye kujya bategura imikino mu midugudu.

baptiste yanditse ku itariki ya: 28-08-2017  →  Musubize

Iyi gahunda ni nziza nabandi bafatireho kuko bituma abaturage basabana

Eric BIZIMANA yanditse ku itariki ya: 22-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka